{ Misiri – Urukiko rwa gisirikare rwabaye rutaye muri yombi abantu 179 mu gihe cy’iminsi 15 kubera imvururu zaguyemo abantu hagati y’abigaragambyaga n’abasirikare imbere ya Minisiteri y’ingabo i Cairo. }
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) bibitangaza ngo nyuma y’itabwa muri yombi ry’abantu 320, urukiko rwa gisirikare rwiyemeje kugumana abantu 179 harimo abagore 13 mu gihe cy’iminsi 15 mu gihe bategereje ko iperereza rirangira.
Nyuma y’amasaha 5 babazwa mu ijoro, abatawe muri yombi bakaba baregwaga gushotora abasirikare aho bari bateraniye no kwinjirira akazi kabo. Ariko nk’uko AFP ikomeza ibivuga ngo bose bahakanye ibyo birego.
Umutuzo ukaba wagarutse kuri uyu wa Gatandatu mu gace minisiteri y’ingabo ikoreramo i Cairo, ahari habereye irasana mu ijoro hagati y’abasirikare n’abigaragambyaga hagapfiramo 2 n’umusirikare hakanakomerekeramo abagera kuri 300.
Umukuru w’ubutegetsi bwa gisirikare mu Misiri, Maréchal Hussein Tantaoui, akaba yitabiriye imihango y’ishyingurwa ry’uwo musirikare byerekanye agaciro yahaye iyo mihango.
Umukuru w’akanama gakuru ka gisirikare kari ku butegetsi kuva Hosni Moubarak yahirikwa, Maréchal Tantaoui niwe muyobozi w’igihugu.
Abigaragambya barwanya ubutegetsi bwa gisirikare buriho babushinja gushaka kugira uruhare mu matora ya perezida ateganyijwe mu cyiciro cya mbere ku itariki za 23 na 24 Gicurasi.

Ibitekerezo 0