Aya madarubindi azagurishwa 2.195$, ariko umuntu akabanza kwishyurirwa 200$ nk’ingwate ishobora gusubizwa.
Ni amadarubindi afite ikoranabuhanga rya Augmented Reality (AR), ryongera amashusho cyangwa amakuru y’ibyo umuntu areba ku buryo niba ari amashusho uba ugira ngo uri aho yafatiwe ako kanya.
Specs zifite batiri ishobora kumara hafi amasaha ane, zikoresha kandi Bluetooth. Uko zikora ni uko umuntu areba ibimukikije mu buzima busanzwe, ariko amadarubindi akanamwereka ibindi biba byarashyizwemo nk’iminino, amasomo, n’ibindi.
Biteganyijwe ko azatangira koherezwa ku bayaguze mu mpera z’uyu mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa.
Specs ni yo madarubindi ya mbere ya Snap ya AR agenewe abantu bose, nyuma y’uko iyi sosiyete yari imaze igihe igerageza ibikoresho nk’ibi byibandaga cyane ku bakora porogaramu za mudasobwa.
Snap yavuze ko nyuma y’imyaka hafi 20 iPhone igeze ku isoko, abantu batangiye gutekereza ku buryo bushya bwo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, butabasaba guhora bahanze amaso cyangwa banunamye muri telefoni na mudasobwa.
Yinjiye muri iri soko rishya ihangana n’ibigo bikomeye bifite amafaranga menshi nka Meta na Google.
Meta imaze gutera intambwe igaragara binyuze mu madarubindi ya Ray-Ban Meta yakozwe ku bufatanye na EssilorLuxottica, mu gihe Google na yo iri gutegura amadarubindi yifashisha ubwenge bw’ubukorano ku bufatanye na Samsung, Warby Parker na Gentle Monster.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!