Akimara kugaragaza ko atishimiye uburyo pasiteri atangamo inyigisho yandikiwe ibaruwa imusezerera burundu ndetse abwirwa ko nagaruka hazitabazwa polisi.

Genora wafatwaga nk’umubyeyi w’itorero yababajwe n’icyemezo yafatiwe ubwo yashyikirizwaga ibaruwa n’abayoboke bari bafatanyije ukwemera.

Yisobanuye avuga ko imyigishirize ya Pasiteri Tim Mattox itamunyuze kandi ko atari kwihanganira kubivuga.

Ati “Nzize kuba naravuze ko ntishimiye uburyo Tim Mattox yigisha ijambo ry’Imana.’’
Daily Mail ivuga ko ibaruwa uyu mukecuru rukukuri yandikiwe yagiraga iti “Genora Hamm Biggs, iyi baruwa irakumenyesha ko ku bw’amategeko agenga Itorero Grove Baptist, n’ubusabe bw’abayoboke bakomeye b’itorero kuva ubu utakiri umuyoboke w’iri torero.’’

Ikomeza igira iti “Ubwo rero ntiwemerewe gukandagira mu itorero Grove Baptiste ku mpamvu iyo ariyo yose. Ntiwemerewe no kugera ku kibanza cy’itorero Grove Baptist kiri ku muhanda Pulliam 680, uri Elberton i Georgia.’’

Isozwa bagira bati “Byanditswe n’abayoboke ndetse n’ubuyobozi bw’itorero Grove Baptist.’’

Abuzukuru ba Hamm Biggs, bitwa Eliott Dye na Kevin Hamm, babajwe n’iki cyemezo ndetse bagishyikiriza polisi, na bo bari bamaze imyaka 30 ari abayoboke b’iryo torero ariko bahise baryirukanwamo burundu.

Polisi yo mu mujyi wa Elberton yavuze ko iki kibazo kitareba inzego z’umutekano bityo ko batakivangamo.

Abo mu muryango wa Hamm bagaragaje kutishimira uyu mwanzuro bavuga ko urusengero ari inzu y’Imana ko nta muntu warwirukanamo undi.

Uwitwa, Scott Allen yagize ati “Abanditse iriya baruwa bakwiye gusaba imbabazi no kureka Hamm akagaruka mu rusengero kuko ari inzu y’Imana.’’

Uru rusengero rwubatse muri Leta ya Georgia mu Mujyi wa Elbert utuwe n’abaturage 4,743.

Genora w'imyaka 103 yahagaritswe mu rusengero azira kunenga imyigishirize ye
Genora w'imyaka 103 yahagaritswe mu rusengero azira kunenga imyigishirize ye