Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko, yacikirije amashuri yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza bitewe n’imibereho mibi yo mu rugo iwabo, ajya kuzerera mu muhanda.
Ni umwana wa kane mu rugo iwabo ariko barerwa na nyina ubabyara gusa; batuye mu Mudugudu wa Rwimisambi mu Kagari ka Kiyumbu.
Ati “Najyaga kwiga nta bikoresho kandi nataha mu rugo nkasanga ntabyo kurya bihari bituma njya mu mujyi gushakisha ubuzima nkajya ntaha mu iteme mu mujyi wa Huye, mpamara umwaka.”
Mu buzima bwo kuzerera no kurara munsi y’iteme, yahuriyemo n’ibibazo bitandukanye.
Ati “Kuba mu muhanda byari bigoye kuko abana nasanzemo baba bafite ibiyobyabwenge n’amatabi bashaka ko tubisangira kandi njyewe naraje gushaka ibiryo. Nabonye ubwo buzima bwo kubaho ntacyo kurya n’icyo kwambara ntazabushobora ariko nkabura uko nabuvamo.”
Nyuma yaho yaje kumva hari umwana uvuga ko yabaye mu kigo cyitwa Intiganda cyakira abana b’inzererezi, kikabafasha kuva mu muhanda, atangira kugishakisha kugira ngo ajyeyo gusaba ubufasha.
Ati “Ubwo naje gutembera nshaka icyo kurya mpita mpabona kuko nasomye aho byanditse ku cyapa. Narinjiye njya kubafunguza bampa intebe ndicara ndetse n’amazi yo koga, bamaze kungaburira bambaza imyirondoro yanjye bahita bambwira ko bampaye amahirwe yo kumfasha nyuma bakazansubiza mu muryango wanjye.”
Muri Kigo Intiganda yahamaze amezi icyenda yigishwa ikinyabupfura no kwifata neza. Avuga ko muri we yakuze yumva ashaka kuzajya akora inkweto kuko yabonaga aho bazikora akumva arabikunze.
Akiba mu Kigo Intiganda yajyanaga n’Aba-Frères guhaha, biza kumubera inzira yo kwinjira mu mwuga yahoze yifuza.
Ati “Najyaga nkunda kujyana na Frere mu mujyi guhaha nabona ahantu bari gukora inkweto nkamubwira ngo nanjye ndumva nshaka kubikora nka kuriya, ubwo akambwira ngo azashaka aho bayigisha anjyaneyo. Nyuma yaramfashe anzana hano muri Yego Center kwiga.”

Iyakaremye amaze amezi hafi atandatu yiga gukora inkweto kandi ni umunyeshuri w’umuhanga nk’uko ubuyobozi bw’ikigo Yego Center bubyemeza.
Yifuza gushinga ishuri ryigisha imyuga
Iyakaremye yishimira ko umwuga akunda yawigishijwe kandi amaze kumenya gukora inkweto z’amoko atandukanye no gusana izangiritse zikongera kuba nzima.
Ati “Ejo hazaza hanjye ni heza kuko nindangiza kwiga nzakomeza gukora umwuga wanjye kuko ndawukunda kandi nimbona ubushobozi nzashinga ishuri nigishe abana gukora inkweto n’ibindi nk’imikandara kuko nzi benshi babikunda duturanye.”
Yavuze ko igihe yari mu buzima bwo mu muhanda yajyaga aganira n’abandi bana babanaga akumva bafite imyuga itandukanye bakunda, bityo akumva bikwiye ko ubuyobozi bubegera bukabatega amatwi kuko nabo ari bantu.
Ati “Hari abakunda gukina umupira, hari abashaka kujya mu ishuri, hari n’abambwiraga ko nabo bashaka kwiga gukora inkweto n’ibindi byinshi. Njyewe nakwisabira abayobozi ko babegera bakabatega amatwi noneho bakabakura mu muhanda bakabajyana kwiga ibyo bakunda.”
Yemeze ko abana benshi baza kuba mu muhanda bahunze ibibazo biri mu miryango yabo birimo inzara, kutitabwaho, gutotezwa, amakimbirane n’ibindi.
Ikigo Yego Center kuva cyashingwa kimaze kwigisha urubyiruko 1234, kuri ubu cyigamo abagera ku 119 barimo abadoda imyenda 91, bakora inkweto 26 n’abakora ibikorwa by’ubukorikori 16.
Ikigo Intiganda hari abandi bana bari kugitorezwamo
Nyuma y’uko bigaragaye ko ingamba zagiye zifatwa hagamijwe gukura mu muhanda abana bazerera mu Karere ka Huye zitatanze umusaruro wifuzwa, kuri ubu hatangiye gahunda yo kubanyuza mu itorero ryihariye kugira ngo babanze baganirizwe hamenyekane ikibazo cya buri wese.
Ni itorero bazajya bamaramo amezi atatu aho baganirizwa hagatumizwa n’ababyeyi babo kugira ngo habe ubufatanye mu gukemura ikibazo kiri mu rugo cyatumye umwana ahahunga akajya kuba mu muhanda.
Kugeza ubu abana barenga 30 ni bo bari gutorezwa mu Kigo Intiganda abo bazamara amezi atatu bagasubizwa mu miryango yabo hakazwanwa abandi









Ibitekerezo 0