Ayo mafaranga asaga miliyoni icyenda n'ibihumbi 200 z'amanyarwanda, yayibwe kuwa Mbere tariki 26 Ukuboza 2016 n’umukozi waje gufatwa akabanza kuvuga ko atari agambiriye kuyatwara nubwo yaje kwemera ko ko bamufashe afite gahunda yo kugenda.

Miravumba yasobanuye ko mu mpera z’icyumweru gishize aribwo yagurishije imodoka ye ariko abura uko ajyana amafaranga kuri banki kuko hari mu minsi mikuru.

Ati” Bayatwaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, nari nayabitse mu rugo umukozi arayiba. Nari nagurishije imodoka, umunyamahanga wayiguze anyishyura mu ma Euro, kandi nk’umuntu w’umugabo ufite iwawe uba wumva wizeye umutekano mu rugo."

Miravumba yakomeje avuga ko ubwo yatahaga ku wa Mbere nimugoroba yabuze urufunguzo rw’icyumba rwari mu yindi modoka yari mu rugo, abajije umukozi amuhakanira ko atarubonye. Ku wa Kabiri mu gitondo nibwo yabibonye ko bamwibye ahita ajya gutanga ikirego kuri polisi.

Yashimiye kandi polisi uburyo yagaruje amafaranga ye mu gihe gito kuko yatanze ikirego ku wa Kabiri, ku wa Gatatu bakamubwira ko umukozi we yemeye ko yayibye ndetse abereka aho yari yayahishe.

Uyu mukozi wari wibye aya mafaranga abanza guhakana ko atari afite gahunda yo kuyiba ahubwo ko yayafashe kubera ko yabonaga ari amafaranga menshi.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 29 avuga ko kwiba agatabwa muri yombi bimuhaye isomo kandi ko yasabye imbabazi umukoresha we bari bamaranye umwaka n’igice.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali, ACP Rutikanga Rogers yavuze ko Miravumba atari we wa mbere usubijwe amafaranga yibwe n’umukozi wamukoreraga mu rugo.

Ati” Icyo twagiramo inama abaturage ni ukutabika amafaranga mu ngo, bakajya bayashyira muri banki ndetse byashoboka bakajya bishyura bitabaye ngombwa ko bafata amafaranga mu ntoki.”

Yakomeje avuga ko abantu bagakwiye kujya bamenya imyirondoro y’abakozi b’abakorera mu ngo zabo ku buryo aramutse agize icyaha akora kumufata byakoroha.

Polisi yaherukaga guta muri yombi abakobwa babiri bakoraga akazi ko mu rugo, nyuma baza kwiba umukoresha wabo, amadorali ibihumbi 11 n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 560.

Miravumba ubwo yashyikirizwaga na polisi amafaranga yari yibwe
Miravumba ubwo yashyikirizwaga na polisi amafaranga yari yibwe
Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali, ACP Rutikanga Rogers
Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali, ACP Rutikanga Rogers

[email protected]