Nyuma y’aho abavoka babiri bamwunganira batakomezanyije nawe mu rubanza rwe, hari harafashwe icyemezo cyo kumugenera abandi bunganizi.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rwari rwamuhitiyemo Me Ngabonziza Jean Bosco na Me Izachari Hishamunda. Aba bombi ariko, Pasiteri Uwinkindi Jean yarabanze, asaba ko yahabwa urutonde rw’abo bose akihitiramo abazamwunganira.
Ubushinjacyahaha bwo bwari bwabwiye urukiko ko hari ibyemezo rwagiye rufata, bityo ko atakongera guhabwa urwo rutonde rushya. Bwanzura buvuga ko kumuha urutonde rushya nta shingiro bifite.
Uwinkindi yari yabwiye urukiko ko urutonde yahawe rutariho abavoka mpuzamahanga, bityo agasaba ko yahabwa urwuzuye ruriho n’abo bavoka, akihitiramo abo yifuza.

Abunganizi yagenewe n’urugaga rw’abavoka, Pasiteri Uwinkindi yabihakanye mu rukiko avuga ko atabazi, ndetse agera nubwo ashinganisha dosiye ye ku rukiko avuga ko yirukwaho n’abagabo atazi atanashaka.
Aba bavoka mbere babwiye urukiko ko basabye Pasiteri Uwinkindi dosiye ye arayibima, ndetse yanga no gushyikirana nabo.
Kuri uyu wa kabiri, nibwo urukiko rwaje gufata umwanzuro kuri iki cyifuzo cya Pasiteri Uwinkindi. Rwavuze ko urutonde rw’abavoka asaba nta gishya ruzana, ngo kuko abo yahawe baruriho.
Rwategetse ko yabyemera cyangwa se atabyemera, aba bavoka babiri yahawe bazamuwunganira mu nyungu z’ubutabera, rushimangira ko ku itariki 15 Ukwakira 2015 urubanza ruzakomeza, hakazumvwa bundi bushya abatangabuhamya bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha.
Rwanzuye ko kuba Pasiteri Uwinkindi yaranze gushyikirana nabo, ibi ntacyo bizatwara mu rubanza, ngo kuko abavoka bamwunganiraga mbere basobanuye byimbitse ibikubiye muri dosiye ye.
Pasiteri Uwinkindi Jean yajuririye iki cyemezo, avuga ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwe bwo kuburana yunganiwe.
Pasiteri Uwinkindi yagejejwe mu Rwanda muri Mata 2012. Niwe wabaye Umunyarwanda wa mbere woherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania.
Kuva rwatangira kuburanishwa mu mizi muri Gicurasi 2014, urubanza rwe rumaze umwaka umwe n’amezi arenga ane.
Pasiteri Uwinkindi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, uruhare rwe cyane rukavugwa mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu rusengero rw’Abapantekoti rwari ahitwa i Kayenzi mu cyahoze ari Komine Kanzenze ubu ni mu Bugesera.




Ibitekerezo 0