Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yatangarije IGIHE ko abo bagabo bombi bafashwe kuwa 27 Nyakanga 2016, bakaba bakurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano.

Bamwe mu bayoboke b’iryo torero bashinja abo bagabo andi makosa arimo kunyereza umutungo w’Itorero,aho bavuga ko ku buyobozi bwabo banyereje ibibanza bitandatu n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri yari agenewe abana bakomoka mu miryango itishoboye, bafashwaga n’umushinga wa Compassion Internationale.

Dosiye y’abo bagabo bombi ngo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ndetse bidatinze iratangira gukurikiranwa mu gihe bo bacumbikiwe muri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda rimaze igihe rivugwamo umwuka utari mwiza, kuva aho kuwa 23 Ukuboza 2015 habereye amatora yavanye Bishop Nyirinkindi ku buyobozi, akimika Bishop Twagirimana Charles.

Bishop Nyirinkindi ntiyigeze yemera ibyavuye muri ayo matora, bituma havuka impaka zatumye inzego za Leta zagerageje gukemura ayo makimbirane, zihagarika Konti z’iryo torero kugeza izo mpaka zikemutse.

Ingingo ya 609 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy‟amategeko ahana ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Pasiteri Biziramwabo Gervais yahoze mu nama Njyanama y’Akarere ka Huye, anayibera Umuyobozi wungirije, akaba yaranigeze kuba Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri y’Ababyeyi rwa CEFOTEC.