Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR, rwari rufite inshingano zo gukurikirana no guhana abari ku isonga mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 no kubaka amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu byo mu karere.

Vagn Prusse Joensen avuga ko ibyo uru rukiko rwabashije kugeraho ribikesha ubushake u Rwanda rwagaragaje mu kurushyigikira.

Yagize ati, "iyo hataza kubaho imikoranire myiza na Guverinoma y’u Rwanda, ICTR ntiyari kubasha gucira imanza abari barashyiriweho impapuro zibata muri yombi. Umushinjacyaha w’uru rukiko ntiyari kubasha gukora iperereza ryimbitse ngo abone n’ibimenyetso ku bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.”

Vagn Prusse Joensen anavuga ko guverinoma y’u Rwanda yafashije ICTR kubona impapuro zagomba kwifashishwa mu kuburanisha imanza z’abo yari ikurikiranye, no kubona ibyangombwa ku batangabuhamya bagomba kwifashishwa mu manza.

Anashimira u Rwanda kuba rwarakoze impinduka mu butabera,bigatuma uru rukiko rwemera kohereza zimwe mu mfungwa gukurikiranwa mu Rwanda.
Vagn Prusse Joensen anahakana kubogama k’uru rukiko nk’uko hari abakunze kurunenga barushinja kubogama.

Kuva uru rukiko rwajyaho rwabashije guta muri yombi 93 bakekwagaho ibyaha bya Jenoside, icira imanza 75, na babiri boherejwe kuburanira mu nkiko z'u Rwanda nk'uko bitangazwa na Vagn Prusse Joensen.

ICTR igaragaza ko yabashije kugira uruhare mu bikorwa byo kwimakaza amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere. Yemeza ko mu myaka 21 yari imaze, isize umurage wo gutanga ubutabera ku bakekwagaho ibyaha bya Jenoside baciye imbere y’uru rukiko.

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rugiye gusoza imirimo yarwo mu mpera z'uyu mwaka wa 2015, rukazasimburwa n'urwego ruzakomeza imirimo yarwo rwiswe “Mechanism for International criminal tribunal”.