Ibaruwa ya mbere y’umuntu ku giti cye yageze imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yabaye iya Paul wayihagejeje tariki ya 9 Werurwe 2015, iba nk’inzira yaharuriye urujya n’uruza rw’abantu bari baragize icyo gitekerezo ariko bataragishyira mu bikorwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dusengimana yavuze ko yishimira ko igitekerezo cye n’abandi Banyarwanda cyakiriwe neza kandi kikagira umusaruro ufatika mu maso y’Abanyarwanda batoye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa ku kigero cya 92.8%.
N’ubwo Itegeko Nshinga ryavuguruwe, Dusengimana yemeza ko atazaruhuka atabonye Perezida Paul Kagame yifuzaga ko yakomeza kuyobora u Rwanda ubwo yatangaga ubwo busabe bwe, arahiriye kuyobora u Rwanda ndetse anamaze gushyira umukono ku nyandiko ibyemeza.
Yagize ati “ Ni isabukuru y’umwaka umwe kuri njye simfite ubwoba ko hari uwamuhiga mu majwi kuko Abanyarwanda benshi twerekanye ko tumushyigikiye, ariko nzatuza maze kubona ko agiye kutwinjiza mu cyerekezo 2020 ahari ibindi bikorwa byinshi azatugezaho.”
Mu nzozi ze adatandukanya n’impamo, Dusengimana abona icyo gihe abaperezida b’ibihugu bitandukanye n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku Isi bazahurira kuri Sitade Amahoro bakishimira ibyo basabye kandi bashyigikiye ko bakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.
Dusengimana yemeza ko muri manda ya Perezida Kagame aribwo yize kwambara inkweto, ndetse yanubatse n’inzu kandi aho avuka muri Nyamagabe bitaga abatebo bo ku Gikongoro y’inzara, ubu bakaba bemeza ko politiki nziza y’iterambere yatumye bitwa aba terebo (très bon, bivuga abantu beza cyane) kandi ko nta nzara ikihaba.
Dusengimana yemeza ko uwo bihitiyemo kubera ibikorwa by’indashyikirwa yabagejejeho ariwe ukwiye kubayobora, kurusha ubushake bw’abafite izindi nyungu zabo zitagamije icyiza ku Rwanda, abarutuye n’abarugenda.




Ibitekerezo 0