Sheikh Shakhboot wari uri kumwe n’itsinda ayoboye basuye urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ubwo basozaga inama y’iminsi ibiri mu Rwanda.
Uyu muyobozi n’itsinda bari kumwe beretswe inkuru mbarankuru yerekana ubugome jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, yerekwa n’ibindi bice bigize urwibutso asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo gusobanurirwa, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside, irenga ibihumbi 250.
Sheikh Shakhboot yasize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi ashimira ubutwari bw'abarokotse jenoside n'ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame bumaze guhindura imibereho y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Turi hano uyu munsi ngo tubafate mu mugongo, duha agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twunamiye buri wese wabuze ubuzima kandi turamwibuka.”
Sheikh Shakhboot yashimiye u Rwanda kubwo kurenga ibyo byose rugaraharanira amahoro n’umutekano, avuga ko UAE izafatanya narwo mu kurwanya amacakubiri no guharanira ubumwe n’ubuvandimwe ku Isi hose nk’uko babirazwe n’uwashinze Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyakwigendera Sheikh Zayed.
Yakomeje ati “Mu gihe twibuka ibi bihe, bidusigira umukoro udasanzwe wo gukomeza gukorera hamwe nk’abafatanyabikorwa duhindura sosiyete tubamo kandi tunubaka ahazaza heza.”
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Sheikh Shakhboot yakiriwe na Perezida Paul Kagame kuwa 26 Ukwakira 2021, bagirana ibiganiro byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Yanagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, aho baganiriye ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingendo, ikoranabuhanga, imiturire ndetse n’ibindi.
Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE muri Gashyantare 2021, umwanya yagiyeho avuye kuba ambasaderi w’iki gihugu muri Arabie Saudite.

















Ibitekerezo 0