{Abagenzi batandukanye cyane cyane abakunze gutega imodoka (Taxi) mu mujyi wa Kigali n’ubwo atari bose, bagaragaza ko batishimira uburyo amaradiyo yo mu modoka akoreshwa kuko urusaku rwayo rubangamira uburenganzira bwa bamwe muri bo.}
Mu kugaragaza ko batabyishimira, benshi mu bagenzi bagenda batunga agatoki imirongo (lignes) imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali bakunda gutegeraho, benshi bakaba bahuriza ku murongo w’imodoka z’i Nyamirambo.
Nyuma y’ibyo IGIHE.com yegereye bamwe mu bagenzi bo kuri uwo murongo ibabaza imikorere (services) y’imodoka zo muri uwo murongo. Kanamugire Callixte, umwe mu bagenzi, yavuze ko akunze gutega izo modoka ariko ko asanga ikibazo gihari ari kimwe gusa ari urusaku rwinshi rw’imiziki.
Yagize ati “nta kindi kibazo abagenzi, abashoferi na komvayeri bagirana kuko amafaranga bayishyuza neza ku giciro gisanzwe kandi kizwi kandi bahagarika umugenzi aho agomba guhagarara. Gusa ikibazo abantu benshi binubira ni uburyo bacuranga amaradiyo n’urusaku ruri hejuru cyane.”
Twamubajije uko bigenda iyo umuntu agaragaje ko atishimiye urwo rusaku adusubiza muri aya magambo: “abantu b’i Nyamirambo bose ni bamwe, ushobora kubivuga bakagusohora ugatega indi modoka.”
Mu gushaka kuvugana n’umwe mu bashoferi bo kuri uwo murongo ntibyadushobokeye kuko zahitaga zitsimbura. Gusa IGIHE.com yashoboye kuvugana n’umwe mu bashoferi twahahuriye uvuga ko we akorera ku murongo wa Remera akaba yitwa Gakunzi Ferdinand.
Yagize ati “i Nyamirambo ni nk’agahugu kijyenga kuko usanga ubuzima bwabo (life style) bumeze kimwe. Ari umukecuru ari umwana bose usanga bikundira umuziki, mbese ni nka California muri Amerika kuko usanga nta handi hantu (quartier) bihuye muri Kigali.”
Gakunzi akomeza avuga ko uko imodoka zaho zitandukanye ku bintu bishushanyijeho ni nako urugero rw’umuziki rutandukanye.
Agira ati “niba imodoka ishushanyijeho wenda nka Lil Wayne, ushobora gusanga umuziki uba uri hejuru muri iyo modoka; niba hashushanyijeho umukinnyi wenda nka Rooney ushobora gusanga umuziki ugereranyije.”
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugenzi igihe ari mu modoka, Bazirasa Didas, umuyobozi mu ishyirahamwe rishinzwe gutwara abantu (RFTC) asobanura ko icyo kibazo bakizi kandi bagenda bagishakira umuti buri munsi.
Yagize ati “icyo kibazo twakivuzeho mu nama na polisi y’igihugu twemeza ko abashoferi bagomba kubahiriza uburenganzira bw’umugenzi nk’uko aba yaje abagana. Twemeza kandi ko biriya birange bisizeho by’abasitari bigomba kuvaho bagashyiraho amarange y’akazi bakora nk'uko izindi modoka zimeze.”
Bazirasa akomeza ahumuriza abagenzi bahura n'icyo kibazo kimwe n'ibindi nkabyo ko bakwiye kwihangana mu gihe kirimo gushakirwa umuti, abizeza ko bagiye kubishyiramo ingufu kugira icyo kibazo kibashe gukemuka n’ubwo imyumvire y’abantu harimo n'abo bashoferi igenda itandukana.




Ibitekerezo 0