Ni nyuma yo kumuha igihe cy’iminsi irindwi cyo kwitegura akazagaruka avuga ku myanzuro y’ubushinjacyaha, ikubiyemo igihano bwamusabiye cy’igifungo cya burundu.

Icyemezo cy’uko nta zindi mpamvu ze zizongera kwakirwa cyafashwe nyuma y’aho Dr Leon Mugesera asabye urukiko ko rwamuha igihe gihagije cyo kuzategura kuri iyi myanzuro y’ubushinjacyaha.

Umwunganizi we, Me Jean Félix Rudakemwa yari yasabye ko bahabwa ukwezi.

Dr Mugesera asaba iki gihe yabwiraga urukiko ko atarabona imyanzuro y’ubushinjacyaha bityo ngo ayihawe bizamusaba umwanya uhagije wo kuyisoma neza yitonze ijambo ku rindi.

Ni icyifuzo ubushinjacyaha bwari bwavuze ko nta shingiro gifite, bukemeza ko imyanzuro yagejejwe kuri gereza afungiyemo mu buryo bukurikije amategeko.

Me Rudakemwa we yemeraga ko iyi myanzuro yayikuye kuri gereza, gusa akaba atarayishyikirije uwo yunganira kuko ngo yari mu kiruhuko cy’abacamanza nyuma akaza kurwara akajya mu kiruhuko cy’uburwayi.

Kuri uyu wa kabiri, urukiko rwemeje ko igihe gihagije gisabwa na Dr Mugesera nta shingiro gifite ko igihe yagihawe yakabaye yarateguye imyanzuro ye, dore ko ngo yagejejweho iyi myanzuro ku itariki 30 Nyakanga 2015, nkuko bigaragazwa n’ubushinjacyaha.

Urukiko rwihanangirije bikomeye Dr Mugesera…

Urukiko rwategetse ko kuzageza tariki ya 29 Nzeli uyu mwaka, Dr Mugesera agomba kuzaba yarangije gutegura imyanzuro ye, akazaza mu rukiko yiteguye kuburana.
Rwategetse ko nta rundi rwitwazo cyangwa se indi mpamvu izongera kuzanwa mu rukiko ngo yemerwe.

Rwashyizeho inshuro eshanu mu minsi itandukanye zo kuzaba arangije kuvuga ku myanzuro y’ubushinjacyaha irebana n’ibihano yasabiwe.

Iminsi ingana n’icyumweru urukiko rwahaye Dr Mugesera, ni icyemezo yajuririye avuga ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwe bwo gusoma bihagije imyanzuro y’ubushinjacyaha.

Yajuririye kandi inshuro eshanu zatanzwe n’urukiko ko azaba amaze kuvuga ku myanzuro y’ubushinjacyaha aho yavuze ko atabyizera neza ko azaba yashoje.
Urubanza rwa Dr Mugesera kugeza ku itariki ya 22 Nzeli 2015, rwujuje imyaka itatu n’iminsi 6 ruburansihwa nubu rukaba rugikomeje.

Aherutse kubwira urukiko ko kugeza ubu amaze kugira abatangabuhamya 101 bazamushinjura bari ku Isi yose, bivuga ko 57 yari yatanze mbere ku biyongereye.

Urubanza rwa Mugesera rumaze imyaka itatu rutangiye
Urubanza rwa Mugesera rumaze imyaka itatu rutangiye