Kwihangira imirimo, gusobanukirwa Demokarasi n’ibiyiranga byose, kumenya inshingano za buri wese mu matora n’inyungu yo kwihitiramo ubuyobozi buboneye, n’uruhare rw’umunyamuryango wa PSP mu musanzu wo kubaka igihugu, ni bimwe mu byaganiriweho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abahagarariye abandi, yashojwe kuwa 13 Nzeli 2015 i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uwimana Thcienen visi Perezida wa PSP ku rwego rw’igihugu yavuze ko iyo abanyamuryango bahuguwe ku mikooere y’imitwe ya politikie, bibafasha kurushaho gushishoza mu byo bakora, bakanasobanukirwa neza ko “politiki” Atari umuziro, kandi ko atari ikintu kibi nk’uko bamwe babyumva, ko ahubwo ari umurongo ibikorwa bigenwamo ukanakurikizwa bishyirwa mu bikorwa ngo igihugu kiyoborwe neza.
Kuri iyi ngingo Uwimana Thacienne yahaye abayoboke ba PSP ingero kuri politiki y’uburezi, politike y’imiturire, politike y’iterambere, politike y’ubutabera n’ibindi byinshi bikorwa neza ari uko bifite umurongo ngenderwaho.

Ku bijyanye no kwihangira imirimo, ishyaka PSP ryakanguriye abayoboke baryo kwibumbira mu mashyirahamwe bakegera ibigo bitanga inguzanyo, bakarushaho kwiteza imbere no kugera ku bukungu,nk'uko ari yo nkego nyamukuru y'iri shyaka.
Mu mwihariko wa PSP mu majyaruguru harimo gukangurira bose kwitabira “agakono k’umwana”, indyo imukwiriye, imufasha gukura neza uko bikwiye.
Iri shyaka kandi ryasuye bamwe mu banyamuryango baryo n’abandi banyarwanda muri rusange, babafasha kwibonera isaso, babaha amagodora (Matelas) ngo bace ukubiri na nyakatsi yo ku buriri.
Ishyaka PSP bashyigikiye Perezida Paul Kagame
Mu biganiro byatanzwe, habayeho n’umwanya wo kubaza no kungurana ibitekerezo. Benshi mu banyamuryango bashimiye ubuyobozi bw’ishyaka icyemezo bwafashe cyo gusaba ko Perezida Kagame atagira inzitizi zimubuza gukomeza kuyobora u Rwanda na nyuma ya 2017, bavuga ko asobanutse kandi abishoboye.
Umwe muri bo yabajije impamvu batazatanga umukandida wabo bwite niba bititwa gukorera mu kwaha kw’irindi shyaka, asubizwa ko Ishyaka PSP ridakorera mu kwaha kw’irindi iryo ari ryo ryose, ko ahubwo bashyigikiye ko Abanyarwanda bayoborwa n’uwo biyumvamo, bishimiye kandi ubasha kubageza ku iterambere.
Uwimana yarasubije ati ”Perezida Kagame yatugaragarije ko abishoboye kandi neza, ni byiza ko akomeza akuduteza intambwe zirenzeho”.
Mujyanama Jean d’Amour utuye mu Cyanika mu Karere ka Burera yavuze ko nk’urubyiruko bishimira ko batahejwe mu iterambere ry’igihugu, kandi ko amaboko, ibitekerezo n’imigambi yabo babyerekeje ku gukorera igihugu ngo kirusheho kwiyubaka mu iterambere ryihuse kandi rirambye.

Umunyamabanga uhoraho wa PSP, Denyse Nyirandorimana yasabye n’abandi bakibyiruka kumva ko ari bo bafite imbere n'ahazaza h’igihugu, ntibaharire ibikorwa bya politike abashaje gusa.
Perezida w’Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere PSP, Hon. Kanyange Phoebe yashishikarije abayoboke ba PSP kwihangira imirimo, gutinyuka bakajya muri za Koperative, SACCO ndetse na Banki, no gupigana mu matora y'inzego z'ibanze.

Kanyange Phoebe Perezida wa PSP, avuga ko amahugurwa nk’aya amaze gukorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru, azakomereza mu minsi iri imbere n’ahasigaye mu gihugu, mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba n’iy’Uburengerazuba.







Ibitekerezo 0