{Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yatangaje ko urubyiruko ruriho ubu rufite amahirwe atazigera agirwa n’abandi bazabakurikira, kuko bigira ku byiza byakozwe n’abayobozi babayeho mu gahinda, kagatuma bafata umwanzuro wo gushaka impinduka.}
Ku mugoroba wo kuwa 30 Kamena 2014, mu gitaramo cyiswe “Inkera y’Urugamba” cyateguwe n’Umuryango w’abahoze ari abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda “Action For Change Initiative”, cyateguwe mu rwego rwo gushimira ingabo z’igihugu, ubwitange zagaragaje zibohora igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ingabo yabwiye urubyiruko n’abandi bitabiriye icyo gitaramo ko amahirwe bafite nta bandi bazigera bayagira.

Mu kiganiro yatanze asangiza Abanyarwanda amateka y’urugamba, yagize ati “Mwebwe muterwa umwete noneho n’ibikorwa bifatika bigaragara. Mufatira urugero ku buyobozi buhari. Nta rubyiruko na rumwe rw’u Rwanda rwo mu bihe bizaza ruzagira amahirwe nk’ayo mufite, yo kugira abayobozi nk’abo mufite ubu. Abayobozi nk’aba baboneka mu bihe bingahe?”
Mu kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri, Gen. Kabarebe yabanyuriyemo amavu amavuko y’urugamba rwo kubohora igihugu. Yababwiye ko impamvu ya mbere yatumye habaho gushaka gutahuka ari uko Umunyarwanda yari afashwe nabi aho bari mu buhungiro, kandi asuzugurwa cyane, akagerekwaho ibibi byose n’aho yakora ibyiza.
Yagaragaje ko Abanyarwanda batangiye gufatwa nk’abanyabibazo kuva mu gihe cy’ubukoloni, kuko aribo bakoreshwaga mu gupagasa no kubakira ibikorwa by’umusingi ibihugu bituranye n’u Rwanda bifite kugeza ubu.
Yakomeje atangaza ko igihe cyo guhunga ku Banyarwanda mu 1959, byabaye bibi kurushaho, kuko aho Abanyarwanda bari hose bafatwaga nk’ibibazo, n’ikibaye cyose abantu bakumva ko ari ikosa ry’Umunyarwanda.
Yakomeje avuga ko ibyo babirenze batangira urugamba rwo kubohoza Uganda, ariko bagira igitekerezo cyo gutaha bakabohoza n’igihugu cyabo, ati “Nubwo twari dufite ibikoresho bike bitangana n’ibyabo twarwanaga kandi twari n’umubare muto, ariko kubera ubwitange, umurava, kugira intego n’ikinyabupfura byadushoboje kubohora igihugu.”
Atangaza ko intambara yo mu 1990 itaboroheye, ndetse Gen Gisa Rwigema amaze gupfa, urugamba rwahinduye isura kuko abasirikare batagize umurongo uhamye ndetse batakaza benshi.
Akomereza ku kazi gakomeye Perezida Paul Kagame yakoze ko gusubiza abasirikare bari aba APR ku murongo w’urugamba rwari rukaze kandi barasaga nk’abacitse integer, yagize ati “Perezida Kagame ahageze, yasubijemo abasirikare morale. Urugamba rwahinduye isura, dutangira gutera ibindi bice umwanzi atakekaga, bimwe mu byamutesheje umutwe, tugashobora gutsinda urugamba. Jenoside itangira, Perezida Kagame yihamagariye Gen Dallaire amusaba guhagarika Jenoside cyangwa se Inkotanyi zikaba ari zo ziyihagarika. Ntacyo ingabo z’amahanga zakoze ariko iza APR zabigezeho.”
Akomeza agira ati “Urebye imbaraga zakoreshejwe mu guhagarika Jenoside kandi twari bake, byatewe n’ubushake, ubwitange no gukunda igihugu. Nubwo hari ibibazo byagiye biza ariko ntiwtigeze duhinduka, cyangwa ngo duteshuke ku ntego yacu, turacyari babandi.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko urubyiruko na bo bahisemo gutera ikirenge mu cy’ingabo z’igihugu, bahisemo neza kandi batazasubira inyuma, byose bikikijwe no gushikama.

Minisitiri Nsengimana ati “Ubuzima mwatanze, amaraso mwameneye igihugu cyacu, twe aracyashyushye ntawe uzatuvogera. Twahisemo ko umusingi n’agaciro mwahaye Abanyarwanda, tuzabikomeza.”
Asaba urubyiruko kutarangamira ibije byose ngo biraryoshye, ahubwo bagomba kureba kure, ati “Ikinyoma ntigishora kongera kuba intwaro umwanzi ashobora kwitwaza. Kuba Umunyarwanda biruta byose, turwanishe kwihesha agaciro. Igikorwa nk’iki gisakare mu gihugu cyose, urubyiruko rumenye amateka y’igihugu ndetse n’inshingano rufite.”
Daniel Komezusenge, Umuyobozi wa Action for Change Initiative, ari na wo wateguye iki gikorwa, yatangaje ko urubyiruko rwifuza gutera ikirenge mu cyabo, kandi bagakomeza gukora ibikorwa bifasha abasirikare.
Yagize ati “Iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka, mu rwego rwo gushimira ingabo z’igihugu, ndetse hakazajya hakorwa ibikorwa bifasha abasirikare bamugariye ku rugamba.”
Uyu mwaka hatangijwe igikorwa cyo kubakira inzu abasirikare bavuye ku rurero batuye mu murenge wa Jabana bakajya bayicururizamo.
Inkera y’urugamba yabimburiwe n’urugendo rwiswe “Liberation Walk – Asante Sana Jeshi” rwavuye ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko rugera kuri Stade ya Kicukiro. Rwitabiriwe n’uburyiruko rugera ku 3,000.

Iki gikorwa cy’urubyiruko kije kibanziriza umunsi wo kwibohora wizihizwa kuwa 4 Nyakanga, umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko ari wo fatizo ryo guhagarikwa kwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 no kubohora igihugu.


Ibitekerezo 0