Ni ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka nyinshi, zirimo kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ubwo bushakashatsi bwifashishije abantu 3301 bafite imyaka hagati ya 13 na 24, batoranyijwe mu turere turindwi twa Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Nyarugenge, Rulindo na Rusizi, mu mushinga wiswe Barame.

Bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (Enabel) na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo byugarije urubyiruko n’uko rugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Uwo mushinga ugamije kureba ahakiri icyuho mu kubakira urubyiruko ubushobozi, binyuze mu gukemura ibibazo birwugarije.

Abakoreweho ubushakashatsi bigeze kunywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge, babazwaga igihe babigeragereje bwa mbere, imyaka bari bafite.

Imyaka ya mbere abantu bakoresherejeho inzoga yabaye 13.1, ku rumogi iba imyaka 16.8 mu gihe kuri heroine yabaye imyaka 18.5.

Ni mu gihe muri iyi minsi amajwi akomeje kuba menshi asaba ko imyaka yo kunywa inzoga mu Rwanda yazamurwa, ikava kuri 18 ikaba 21.

Inzoga mu rubyiruko

Ubushakashatsi buvuga ko “bwasanze 56.1% mu rubyiruko baragerageje kunywa inzoga nibura inshuro imwe mu buzima, harimo 40.5% babikoze mu mezi 12 ashize na 31.6% mu minsi 30 yabanjirije ubushakashatsi.”

Mu bigeze kunywa inzoga, haba habariwemo ababikomeje n’abaziretse.

Mu bemeje ko banyoye inzoga mu minsi 30 yari ishize, barimo abahungu 13.7% n’abakobwa 2.7%.

Hanasuzumwe urwego bazinywaho, harebwa amacupa urubyoruko rushobora kunywa mu masaha atatu, hagendewe ku gipimo cy’imyaka.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abahungu n’abakobwa bafite imyaka 17 kumanura bashobora kunywa amacupa atatu yikurikiranya mu masaha atatu, abakobwa bafite imyaka 18 kuzamura bakanywa amacupa ane, naho urubyiruko muri rusange rufite imyaka 18 kuzamura bo banywa amacupa atanu.

Abahungu bafite imyaka 18 no kuzamura nibo biganje mu banywa inziga nyinshi, bangana na 9.2%.

Ikoreshwa ry’urumogi

Ubushakashatsi bwaje kugaragaza ko urumogi ari cyo kiyobyabwenge kibujijwe cyakoreshejwe na benshi mu rubyiruko, muri twa turere turindwi.

Abantu 9.3% bavuze ko bakoresheje urumogi nibura inshuro imwe mu buzima, mu gihe 6.9% barunyoye mu mezi 12 yari ashize.

Ni mu gihe 5.3% bavuze ko barukoresheje mu minsi 30 yabanjirije ubushakashatsi.

Imibare yari hejuru cyane mu karere ka Nyarugenge kuko gafite 18.9%, Gisagara ikagira 8.1%.

Iyo bigeze ku biyobyabwenge bikomeye nka heroin ho imibare y’abayigerageje iramanuka ikagera kuri 0.5%, mu gihe cocaine ari 0.1%.

Icyakora, nta bavuze ko bakoresha za amphetamines na methamphetamines.

Ibi byose bifite impamvu n’ingaruka zihariye

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko hari isano ya hafi hagati yo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kuko 3.6% mu rubyiruko rwo muri twa turere turindwi bagize ibibazo bituruka ku nzoga, naho 1.2% bagira ibikomoka ku bindi biyobyabwenge.

Ibyo byose kandi wasangaga abantu babyishoyemo bafite ibibazo birimo kuba barahuye n’amakimbirane yo mu muryango, gupfusha umuntu wa hafi, gutwita imburagihe, kwirukanwa ku ishuri cyangwa kugira agahinda gakabije.

Ibyi kandi bikiganza mu mijyi kurusha mu byaro.

Ubushakashatsi bukomeza buti “gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Muri rusange, ubushakashatsi bwerekana ko gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bujyanye n’imyororokere.

Ubu bushakashatsi butanga inama ko inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Uburezi zikwiye gukorana bya hafi, zikinjiza mu nteganyanyigisho ububi bw’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kuba urubyiruko rwaba imbata y’inzoga n’ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge, ari ikibazo gikomeye kandi gikwiye gushakirwa umuti.

Ati "Kubona urubyiruko rwabaswe n’inzoga rukiri ruto ni ikibazo cyagaragaye, ariko dushaka kureba intandaro ituma urubyiruko rujya mu bikorwa nk’ibyo ugasanga ubuzima bwarwo burangiritse, ndetse n’izindi ngaruka zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko baba bishoye muri izo ngeso mbi."

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko iyi gahunda igamije kwigisha urubyiruko no kurebera hamwe icyakorwa mu kurutegura.

Ati "Dukeneye kubona abana bato bagira amakuru ahagije ku buryo babasha kwifatira icyemezo. Umusanzu w’uyu mushinga, ubu bushakashatsi buradufasha kureba ahakiri icyuho ho gushyira imbaraga. Ibibazo by’urubyiruko bikeneye ubufatanye n’izindi nzego mu gutuma ubuzima bwarwo burushaho kuba bwiza."

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hakozwe ubushakashatsi hagamijwe kumenya aho gushyira imbaraga
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hakozwe ubushakashatsi hagamijwe kumenya aho gushyira imbaraga
Minisitiri Ngamije yagaragaje ko ibiyobyabwenge byangiza ahazaza h'urubyiruko
Minisitiri Ngamije yagaragaje ko ibiyobyabwenge byangiza ahazaza h'urubyiruko
Abakoze ubushakashatsi bagaragaza ko buzatanga igisubizo cyiza ku birebana no guteza imbere urubyiruko
Abakoze ubushakashatsi bagaragaza ko buzatanga igisubizo cyiza ku birebana no guteza imbere urubyiruko
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmesse, yagaragaje ko ubuzima bwiza bw'urubyiruko busaba ubufatanye n'inzego zitandukanye
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmesse, yagaragaje ko ubuzima bwiza bw'urubyiruko busaba ubufatanye n'inzego zitandukanye
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, aganira na Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, aganira na Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel
Kumurika ubu bushakashatsi byitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye
Kumurika ubu bushakashatsi byitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ari mu bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ari mu bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa SFH Rwanda, Gihana Wandera, ari mu bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Umuyobozi Mukuru wa SFH Rwanda, Gihana Wandera, ari mu bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Urubyiruko rwasabwe kwitwararika no kugira imyitwarire itangiza ahazaza harwo
Urubyiruko rwasabwe kwitwararika no kugira imyitwarire itangiza ahazaza harwo
Urubyiruko rwagaragaje imyiyereko inogeye ijisho
Urubyiruko rwagaragaje imyiyereko inogeye ijisho
Cyiza yavuze ko abasore bitabira ibyumba by'urubyiruko bibafasha cyane
Cyiza yavuze ko abasore bitabira ibyumba by'urubyiruko bibafasha cyane
Abakobwa bemeza ko kuganirizwa ku buzima bw'imyororokere byabarinda ibishuko
Abakobwa bemeza ko kuganirizwa ku buzima bw'imyororokere byabarinda ibishuko
Abayobozi bagaragaje ko ubu bushakashatsi bugiye gutanga umurongo ku hantu hokongerwa imbaraga
Abayobozi bagaragaje ko ubu bushakashatsi bugiye gutanga umurongo ku hantu hokongerwa imbaraga

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin