{Urukiko Rwisumbye rwa Muhanga rwasubitse urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven Simbarubusa Leonidas, Uwayisenga Livin na Mugemanyi Tito kuko Baribwirumuhungu wiyemerera ko yishe uyu muryango ari wenyine yagaragaje ko arwaye Malaria kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mutarama 2014.}
Uyu munsi ni bwo byari byitezwe ko urubanza rwa Baribwirumuhungu ruburanyishirizwa mu ruhame, ariko abacamanza bakihagera batangaje ko rutakibaye kuko yagagaragaje impapuro z‘ibitaro bya gereza bihamya ko arwaye Malaria.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rutakibaye ruzasubukurwa ku wa 24 Werurwe 2015.
Babwirumuhungu ukurikiranweho icyaha kwica abigambiriye no gutoroka gereza. Asobanura ko impamvu yatumye yibica uyu muryango ari uko wamwangiye ko akomeza kuhihisha nyuma yo Gutoroka gereza ya Mpanga, no kuba agiye kugenda yatse amafaranga ibihumbi 200 Kankesha Josephine (nyina w’abana batanu bicanwe nawe) yari yaramubikije akayamwima.
Yemeza ko yafashe iki cyemezo kugira ngo na bo ntibazayaryeho.




Ibitekerezo 0