Kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukuboza 2015, mu Rwanda hatangiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izamara iminsi ibiri.

Mu bitekerezo bitandukanye, bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bahaye IGIHE, bifuza ko iyi nama itasozwa itize ku bibazo bya buruse bimaze igihe kirerekire kibabangamiye.

Vedaste Ntawurwiyahurira wiga mu mwaka wa kane w’icungamari ati “Tugendeye ku biciro biri ku isoko muri iki gihe, iriya buruse y’ibihumbi 25 ntacyo imarira umunyeshuri, Inama y’Umushyikirano yagombye kubyigaho kuko ihuriramo abayobozi bacu bakuru, kandi nibo bafite ububasha bwo gufata umwanzuro."

Jean Bosco Karekezi wiga ibijyanye n’ubwubatsi nawe yifuza ko Inama y’Igihugu yafata umwanzuro ku ngano y’amafaranga ya buruse, ndetse n’igihe itangirwa, ati "Ariya mafanga twifuza ko babyigaho bakayongera, wenda bikaba ibihumbi 45, kuko urebye uburyo tubayeho n’uko twiga, ni ibibazo gusa, n'ariya asanzwe atugeraho atinze."

Ikibazo cya buruse cyagarutsweho mu biganiro kuri referendumu

ubwo abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, baherutse kuganira n’Abadepite kuwa 17 ukuboza 2015, kuri zimwe mu ngingo zavuguruwe mu Itegeko Nshinga, n’impamvu y’amatora ya referandumu, bagarutse kuri iki kibazo cya Buruse basaba ko bakorerwa ubuvugizi kigakemuka.

Ubwo abanyeshuri bahabwaga umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, bagaragaje ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe, ariko bagaruka no ku kibazo cy’amafaranga ya Buruse bahabwa, bavuga ko atakijyanye n’igihe ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, kandi bagaragaza ko abageraho atinze bigatuma imyigire yabo n’imibereho bitagenda neza.

Aba banyeshuri basabye abagize inteko Ishinga Amategeko kugira icyo babikoraho, iki kibazo kikava mu nzira. Ibi, byagaragaye ubwo umwe mu banyeshuri witwa Bertin Twahirwa yabivugagaho bagenzi be bamukomera amashyi.

Twahirwa wiga mu mwaka wa kabiri, mu bijyanye nicungamari ati “Twanyuzwe n’ibisobanuro mwaduhaye kuri referendumu, ariko nk’icyifuzo mfite nk’umunyeshuri, usibye ko tugisangiye n’abandi, twifuza ko mu mategeko mutora, mwakwicara mukavugurura itegeko rya buruse, twifuza ko inguzanyo mwayongera kuko namwe murabibona uko ku isoko bimeze muri iki gihe."

Depite Gabriel Semasaka, umwe mu bari baje kuganira n’aba banyeshuri ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, n’impamvu ya referendumu, yavuze ko ibibazo bya buruse bimaze igihe kirekire, kandi bikwiye umwihariko, abizeza ko bagiye kubakorera ubuvugizi.

Semasaka ati “Ntekereza ko iki kibazo atari ubwa mbere bakibajije, kuba rero kitarasubuzwa ni uko nta bushobozi buraboneka, ni ikibazo kireba Abanyarwanda benshi cyagombye guhabwa umwihariko wacyo, ubuvugizi twakora, ni uko twe dufite uburenganzira bwo kubigeza ku bashinzwe agashami k’uburezi, ariko rero ubuvugizi tubukora igihe cyose n’ahariho hose, nta na hamwe tuzitiriwe."

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bavuga ko kugeza ubu inguzanyo y’amafaranga abatunga (buruse) baheruka kubona muri uyu mwaka wa 2015, ari ay’ukwezi kwa cumi (Ukwakira).

Abanyeshuri banyuzwe n'ibisobanuro bahawe kuri Referendumu ariko nabo bagira icyo basaba
Abanyeshuri banyuzwe n'ibisobanuro bahawe kuri Referendumu ariko nabo bagira icyo basaba
Depite Semasaka yabijeje ubuvugizi ku kibazo cya Buruse
Depite Semasaka yabijeje ubuvugizi ku kibazo cya Buruse

[email protected]