{Umushakashatsi w’Umwongereza akaba n’umunyamakuru wigenga, Dr Andrew Wallis, arashinja BBC gushyigikira umugambi wa politiki ugamije kurwanya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, no kubangamira iterambere ry’u Rwanda.}

Uyu mushakashatsi yabitangaje imbere y’akamana kashyiriweho gucukumbura ibibazo byerekeye imikorere ya BBC mu Rwanda n’ingaruka za filimi mbarankuru yakozwe n’iki kigo “The Rwanda’s Untold Story”.

Dr Andrew yagaragaje zimwe mu ntego abona zari zigamijwe hakorwa iyi filimi, zirimo ko uguhamagarira Abongereza kwibaza ku nkunga baha u Rwanda.
Na none kandi iriya filimi mbarankuru yateye ba mukerarugendo b’Abongereza kwibaza cyane niba bakwiye kuza mu Rwanda mu gihe cyabo cy’ibiruhuko nyuma yo kubona ibiyikubiyemo.

Nubwo yagaragaje izi mpamvu zose ariko ngo asanga ikiruta ibindi byose yari umugambi wo gukora iriya filimi ushingiye kuri politiki igamije gusebya Leta y’u Rwanda haherewe kuri Perezida Kagame.

Yagize ati “Biragaragara rwose ko intego nyamakuru yari ukwambura ikuzo no gusebya Guverinoma y’u Rwanda mu ruhando rwa politiki cyane cyane Paul Kagame.”

Yakomeje avuga ko BBC yaciye mu nzira idakwiye, ati “Agaciro k’icengezamatwara(propaganda) k’iriya filimi ku barwanya Leta y’u Rwanda yahaye ijambo abahakana n’abapfobya Jenoside, ni kanini cyane kubera ko igitangazamakuru mpuzamahanga cyubashywe mu bigaragara, cyagerageje gushyigikira umugambi wa politiki wo kurwanya Perezida w’u Rwanda.”

Dr Wallis yamenyesheje komiti yashyiriweho kugenzura iriya filimi mbarankuru ko hakenewe kumenya niba BBC yarahinduye uruhande yari ihagazeho ku bijyanye n’imitekerereze yayo kuri Jenoside yo mu Rwanda cyangwa niba ikosa ryabayeho ritazasubira cye ko yakomeje kugaragaza ugutsimbarara ko “itaryozwa abagerageza gukoresha ibigniro byayo mu mpamvu zabo bwite.”

BBC yirengagije amategeko n’amahame agenga abanyamakuru bayo

Dr. Wallis, ashinja BBC kuba yarananiwe kubahiriza amahame n’amategeko agenga abanyamakuru bayo. Ayo mahame ni ukutagira aho iki gitangazamakuru kibogamira mu kazi kacyo, guharanira no guha ijambo buri wese uvugwa mu nkuru cyangwa mu biganiro gitegura.

Yanenze cyane umunyamakuru, Jane Corbin, wakoze iyo filime kuba yarabogamiye ku ruhande rumwe ahanini rugizwe n’abantu basanzwe bazwi nk’abarwanya Guverinoma y’ u Rwanda ndetse bakaba banahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Jane Corbin yakoze filime irimo amakuru atandukanye cyane n’ayo bagenzi be ba BBC bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ayo bakoze ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorwe Abatutsi ku nshuro ya 20.”

Yongeye ati “Ese ubu rubanda izagirira icyizere uruhande rwa BBC rwakozwe na Jane Corbin na mugenzi we John Conway, cyangwa urwa Mark Doyle na Ferga Keane? Fergal Keane na Mark Doyle ni abanyamakuru ba BBC bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ari bo ahanini babaye isoko y’amakuru ku Isi yose, bagaragaza uko Jenoside yari yibasiye Abatutsi n’abandi batari bashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umwe mu bagize komite irimo kwiga kuri iki kibazo utashatse ko amazina ye atangazwa kuko atari umuvugizi wayo yavuze ko Prof. Filip Reyntjens ugaragara muri filimi mbarankuru yasabye ko komite yamwakira kuko BBC itamuvugiye ibyo yayitangarije.

Bivugwa ko ubusabe bwe bwanze kwemerwa kuko ngo amakuru yayiha ntacyo yayifasha mu kurangiza inshingano zayo.

Abagize iyi komite bakaba basanga niba afite ibyo atishimiye byatangajwe na BBC mu byo yayibwiye, ari yo akwiye kugana.