{Mu gihe hashize iminsi abantu mu Mujyi wa Kigali bafite ikibazo cy’imyanda iteranyirizwa hamwe ariko igatinda kwandururwa, abaturage bakorera mu isoko rya Kimironko no mu nkengero zaryo, barasaba ubuyobozi gufata ingamba ku kimoteri kiri hafi cyane y’isoko kuko giteza umwanda.}
Ubwo twasuraga isoko rya Kimironko ku wa kane tariki ya 26 Mutarama 2012, twatungukiye ku munuko ukabije n’amasazi bituruka mu kimoteri gikusanyirizwamo imyanda iva mu isoko n’ahandi hatandukanye hafi aho.
Twifuje kumenya iherezo ry’ibyo cyane ko mu isoko hagaragaramo ibintu byinshi byiganjemo ibiribwa, maze twegera bamwe mu bacuruzi bahakorera, badutangariza uburyo basanzwe bakorera aho, hamwe n’uwo munuko n’amasazi.
Nzamwita Felix, ni umucuruzi w’inyama mu isoko rya Kimironko, avuga ko ikibazo bakigejeje ku buyobozi bwaba ubw’umurenge, ndetse ko n’abashinzwe isuku n’amatungo bakizi.
Agira ati :“Tugerageza kugura umuti wica udukoko (insecticide) buri gihe iyo tugiye gutaha nijoro, niyo mpamvu ubona nta kibazo naho ubundi ubuyobozi bukwiye kugira icyo bwakora .”
Nzamwita akomeza avuga ko umuntu uje kubagurira bwa mbere abafata nk’abanyamwanda kandi ikibazo atari bo giturukaho.
Uwimana Florence, umukozi muri resitora Igisubizo iri iruhande rw’isoko, avuga ko bamaze kubimenyera kuko buri munsi bagura umuti w’udukoko.
Uwimana agira ati: “Twe twarabimenyereye tubona nta kibazo cyane, kuko tugura imiti yo kwica udukoko cyane cyane nk’amasazi akunze kugaragara mu ma saa munani n’igihe barimo gupakira imyanda.”
Yongeraho kandi ko Leta yqgashatse uburyo bwo gukemura icyo kibazo ati: “Niyo bagipfundikira byaba bihagije.”
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, IGIHE.com yavuganye na Mbonyinshuti Eugène,umuyobozi ushinzwe isuku mu Murenge wa Kimironko, atubwira ko bazi icyo kibazo ariko bagerageza kugikemura bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere n’ubwo bitoroshye.
Mbonyinshuti yagize ati: “Twabonye nta hantu hitaruye twashyira ikimoteri, hanyuma duhura n’ikibazo cya rwiyemezamirimo wo gutwara iriya myanda, bituma tubiharira ubuyobozi bw’isoko. Bwagiye bubikora neza n’ubwo haje kubaho gusaza kw’ikimoteri, ariko twavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere butubwira ko bugiye kudufasha mu gukemura icyo kibazo.”
Tumubajije ku kibazo cy’uko mu gihe cyo ku wa gatandatu no ku cyumweru hakunze kubura abatwara ibishingwe bigatuma hagaragara umwanda mwinshi muri iyo minsi, yadutangarije ko icyo kibazo koko cyagiye kihaboneka ariko ko hashize iminsi gikemutse.
Yagize ati: “Byaragaragaye koko ko kuwa gatandatu no ku cyumweru, abashinzwe gutwara imyanda batabyitabira kandi isoko rikora buri munsi, ariko hashize iminsi mike tugikemuye dufatanije n’ubuyobozi bw’isoko kandi ndakeka ko bitazongera kubaho.”
Isoko rya Kimironko rikaba riri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, rikaba riteganye na gare y’imodoka zitwara abagenzi kandi mu nkegero bugufi cyane hakaba hari amaduka na resitora ndetse, n’Ikigo Nderabuzima.
Photo:Nsabimana J.




Ibitekerezo 0