{Innocent Byiringiro, w’imyaka 12, wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Muhima mu karere ka Nyarugenge, avuga ko afite icyifuzo cyo kuzashinga ikompanyi ikora inkweto nakura, kuko abona zifite umumaro mwinshi, kandi zikenerwa cyane.}

Uyu mwana w’umuhungu uri mu biruhuko by’igihembwe cya mbere, twahuye ari gucuruza ibigori bitetse, yiyambariye umupira w’imbeho w’ibara ryirabura, agapantaro k’agakoboyi, ndetse n’udukweto tw’udusandari dukunze kwitwa na benshi “boda boda” tw’ibara ritukura, ubona ko ntacyo abaye kuko aba asa neza asukuye kandi yitonze.

Mu ishuri iki gihembwe yabaye uwa 10 mu bana 48, agira amanota 60%, avuga ko impamvu yo kutagira amanota menshi iterwa n’uko ibyo biga bitoroshye.

Gusa muganiriye umenya ko adafite ubuzima bwiza bihagije, kuko kuri ubu atunzwe no gufasha nyina urangura ibigori bibisi akabiteka, hanyuma uyu mwana akajya kubicuruza ku mashantiye y’ubwubatsi, bitewe n’uko nyina kuri ubu yakoze impanuka akagongwa n’imodoka akaba atakibashije kwicururiza, ndetse na se umubyara akaba asanzwe ari umufundi ukora bubyizi, none kuri ubu akaba yarahagaritse akazi kugira ngo abanze arwaze nyina imvune y’impanuka.

Uyu muhungu iyo muganiriye aragutungura kubera ikinyabupfura n’ubwenge n’ibitekerezo umusangana ku kigero cy’imyaka nk’iye. Namubajije by’amatsiko, ibyifuzo bye n’icyo yumva yakora nakura, maze asubiza nta kujijinganya ati “Nzashinga company yanjye.”

Nahise mubaza nti ese ‘wumva uzashinga company ikora iki?’ nawe adaciye kure ahita ambwira ati “Njyewe numva nshaka kuzashinga uruganda rukora inkweto.”

Byanteye amatsiko cyane mubaza impamvu yumva yashinga uruganda, noneho rukaba urw’inkweto, maze ambwira ko impamvu yumva yakora inkweto ari uko abona zigira umumaro. Mubaza umumaro w’inkweto abona, aransubiza ati “Zirinda ibirenge by’umuntu, kandi iyo ari nziza ubona yarimbye.”

Byiringiro avuga ko yumva yazajya akora inkweto nziza zimeze nk’izo yambwiye ko zitwa "Vans", nanjye nkomeza kugira amatsiko mubaza uko azimenya, ambwira ko iyo agenda mu muhanda yaba agiye kwiga, yaba agenda acuruza ibigori, aba yitegereza, kandi ngo ajya ajya no ku ibaro ya Kimisagara akareba inkweto ziba zigezweho.

Uretse gukora inkweto, Byiringiro ngo abishoboye yazanakina umupira

Byiringiro ufite abavandimwe bane, akaba uwa kabiri mu bana b’iwabo, avuga ko akunda umupira, kandi ngo azi kuwukina, ku buryo aramutse abonye uburyo yumva yazavamo umukinnyi wabigize umwuga, n’ubwo ubushobozi bumubana iyanga.

We ngo yifuza kugura godiyo [inkweto zikinanwa umupira] ubundi akaba yashaka n’ikipe ajyamo akajya abyimenyereza.

Abana ubabajije icyo bifuza kuzakora basubiza bashingiye ku bantu babonye

Abenshi mu bana, cyane cyane abo mu Rwanda, ubabajije uti ‘wumva wazakora iki?’ bagusubiza kuba mwarimu, umuganga, umushoferi, perezida, umusirikare, n’ibindi bishingira kubyo babonye ababyeyi, bene wabo cyangwa abaturanyi bakora. Gusa uyu we arihariye kuko we yansubije ambwira ikintu yumva yakora ubwe, atabitewe n’uwo yabonye ugikora, ahubwo abitewe n’uko abona umumaro muri byo, ndetse akanabikunda.

Innocent Byiringiro ngo uretse kuba yifuza kugira uruganda rukora inkweto, ngo anakunda umupira w'amaguru akumva yazaba umukinnyi
Innocent Byiringiro ngo uretse kuba yifuza kugira uruganda rukora inkweto, ngo anakunda umupira w'amaguru akumva yazaba umukinnyi