Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gicurasi 2017 iki kibazo cyongeye kubazwa Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra ushinzwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana, ubwo iyi Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho byagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka 2017/2018.
Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko, Rwaka Constance Mukayuhi, yamubajije aho umushinga wo kubaka Ingoro nshya y’Inteko Ishinga Amategeko waheze.
Yagize ati “ Muri iyi Nteko twicayemo, hari ubwo bigeze kuvuga umushinga wo kubaka indi nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, igitekerezo cyarahagaze cyangwa se kiri mu nzira, mwanabitubwiraho kuko twagiye tukigaho mu bihe bitandukanye by’ingengo y’imari, ariko turifuza kumenya amakuru y’aho bigeze.”
Mu mvugo itagena igihe bizakorerwa, Alexis Nzahabwanimana yamusubije ko bitibagiranye. Ati “ Mu byerekeranye no kubaka inzu, twagize imbogamizi nyinshi zitewe cyane cyane n’uburyo twubatse stade zakiriye CHAN, bituma rero tugira umutima wo kubanza kurangiza ibyatangiwe, dukomeza ku mishinga yari yamaze gushyirwa mu bikorwa ariko igitekerezo turacyagifite.”
Yongeyeho ati “Gusa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uza, ntabwo tuzabasha kucyihutisha cyane ariko ni cyo kibazo cyahabaye, gusa turatekereza iyi nyubako itakijyanye n’igihe, ntabwo mbese dutekereza ko ariyo mwagumamo, dutekereza ko twakubaka indi, ariko ni na wo murongo uhari ko tugenda tugira inyubako zigezweho, igitekerezo kirahari kandi turacyagikomeje.”
Ibyo wamenya ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yatangiye kubakwa mu 1980, yuzura mu 1989 ari nabwo yatashywe ku mugaragaro; gusa Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bo batangiye gukoreramo mu ntangiriro za 1990.
Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igitangira, ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yarangijwe. Icyo gihe ingabo za guverinoma ariko cyane cyane abasirikare bari bashinzwe kurinda Perezida Habyarimana bayimisheho ibisasu bya rutura byaturukaga ahanini muri Camp GP (Ikigo cy’abasirikare barinda Perezida).
Iyi ngoro ikaba yararaswaga kuko yari icumbikiye ingabo za FPR Inkotanyi n’abanyapolitiki bahagarariye uwo mutwe bari baraje mu Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha yasinyirwaga muri Tanzania.
Kubera ko iyi ngoro yari yangiritse cyane, nyuma ya jenoside, Inteko ntiyashoboye kubona aho ikorera byoroshye. Abadepite gusa nibo bakoreraga mu cyumba cy’inteko rusange yabo no mu biro bimwe na bimwe mu gihe iyi ngoro yarimo isanwa.
Sena ikimara kujyaho mu 2003 yabanje gukorera mu nyubako ya Telecom ku Kacyiru kuko Ingoro y’Inteko nyir’izina yari ikirimo gusanwa. Sena ikaba yarinjiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu 2005, nyuma y’isanwa ryagoranye.

Inkuru wasoma: Amateka y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda




Ibitekerezo 0