{Umunyeshuri wigaga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri riri mu karere Musanze, birakekwa ko yaba yariyahuye nyuma yo kumusanga yitabye Imana mu cyobo cy’amazi.}

Nyakwigendera Nyiransabimana Elizabeth yari afite imyaka 23, yacitse ku icumu rya Jenoside ryo mu 1994 akaba yigaga mu mwaka wa kabiri, ariko kandi ngo yakundaga kugira ihungabana no kwiheba nkuko bagenzi be babitangaje.

Nyiransabimana wigaga mu ishami rya ‘Biotechnology’ ngo yari amaze iminsi avanywe mu bitaro by’uburwayi bwo mu mutwe bya Ndera, akaba yiteguraga gusubira mu masomo muri INES.

Inkuru dukesha The New Times ivuga ko ku cyumweru ari bwo umurambo we bawusanze mu cyobo cy’amazi mu rugo rwa nyirarume utuye mu murenge wa Remera, ari naho yabaga mu gihe cy’ibiruhuko.
Umwe mu nshuti ze, Mudatsikira Jean Leon, yavuze ko Elizabeth yakundaga kwicuza ko ari mu buzima, ko ubuzima bukomeye, bigatuma ahora yigunze.

Nk’uko Mudatsikira akomeza abivuga: “Twageragezaga kumuba hafi, uko dushoboye kose ariko ntibimubuze kwigunga. Mu cyumweru gishize yifashe amajwi akoresheje telefone aririmba indirimbo igiri iti ‘Mana wakire roho yanjye’.

Nyiransabimana yavukiye mu Karere ka Kirehe, yabuze ababyeyi be bose muri Jenoside mu 1994. We yahungiye muri Tanzaniya aho yaburiwe irengero mu gihe cy’imyaka irenga itanu.

INES Ruhengeri yatangaje ko Nyiransabimana iyo yabaga ari ku ishuri yigaga cyane kandi akaba yari n’umuhanga mu ishuri aho umwaka ushize yawurangije afite amanota 14 kuri 20.

Mu miryango Gatolika yabarizwagamo ngo yari intangarugero, akaba kandi ngo yakundaga gusoma amasomo mu gitambo cya missa.

Hejuru ku ifoto: Inyubako ya INES Ruhengeri