Ikinyamakuru the Boston Herald kivuga Teganya watangiye kuburanishwa kuri uyu wa Mbere, ashinjwa kutagaragaza ko yabaye mu ishyaka ryacuze umugambi rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nk’uko bigaragara muri dosiye z’ibiro by’Intumwa Nkuru ya Leta, Andrew Lelling, ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite abatangabuhamya basaga 10 bazagaruka ku ruhare rwa Teganya muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu bitaro bya Kaminuza i Butare aho yakoze akiri umunyeshuri mu ishami ry’ubuvuzi.

Teganya w’imyaka 47 akekwako kuba mu 2014 yarinjiye muri leta ya Maine muri Amerika mu buryo bunyuranye n’amategeko, anyuze ku mupaka na Canada.

Ubushinjacyaha buvuga ko yabeshye ku birebana n’amateka ye ubwo yasabaga ubuhungiro muri iki gihugu aho atigeze agaragaza ko yari umwe mu barwanashyaka ba MRND, ishyaka ryagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Avuga ko kandi nta muntu yigeze agirira nabi agendeye ku bwoko, idini cyangwa urwego rw’imibereho kandi nyamara ngo ‘Yaratungiraga agatoki abasirikare b’Abahutu, abarwayi b’Abatutsi kugira ngo bicwe, kandi nawe ubwe yakubise, afata ku ngufu, anica Abatutsi.’

Muri urwo rubanza, abunganira Teganya basabye umucamanza F. Dennis Saylor IV kudashyira ahagaragara amafoto y’imibiri y’abantu bari mu mirima no mu mugezi, aho bavuga ko yafashwe n’umwe mu batangabuhamya, Dr. Rony Zachariah wari mu Muryango w’Abaganga batagira Umupaka (Doctors Without Borders).

Dr Zachariah yakoze mu bitaro bya Kaminuza i Butare mu gihe Jenoside yatangiraga tariki ya 7 Mata 1994, kugeza ubwo nyuma y’iminsi 17 we n’itsinda rye bahavanywe.

Scott Lauer wunganira Teganya avuga ko nubwo aya mafoto yafatiwe hafi y’umupaka n’u Burundi ashobora kugaragaza ifoto y’uko byari bimeze muri Jenoside, ntaho ahuriye n’umukiliya we cyangwa ibyaha akekwaho. Urubanza rwo rushobora kumara ibyumweru bitanu.

Inyandiko z’Ubushinjacyaha zivuga ko Teganya yavuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside akanyura muri Congo agakomereza mu Buhinde kugeza ubwo abashije kwinjira muri Canada mu 1999.

Yasabye Canada ubuhungiro inshuro ebyiri abwimwa ku mpamvu z’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwamushinjaga ko yagize uruhare muri Jenoside ku bitaro yakoragaho i Butare nk’uwimenyereza umwuga, byaguyemo abatutsi basaga 200.

Teganya ashinjwa kutagaragaza ko  yabaye mu ishyaka ryacuze umugambi rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Teganya ashinjwa kutagaragaza ko yabaye mu ishyaka ryacuze umugambi rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994