{Gwamaka Marc uherutse kwegukana igihembo cyo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Leta ya Los Angeles guhura n'igihangange muri muzika Akon, mu kiganiro cy'imyidagaduro cyitwa MTV Base Meets Akon with MTN yaragarutse.}
Gwamaka yari yaratsindiye amarushanwa ategurwa na MTN ya televiziyo ya MTV yo muri Amerika, akaba ariwe mu Nyarwanda wabashije gutsindira icyo gihembo hamwe n'abandi bagenzi be 5 baturutse muri Nigeria, Uganda, South Africa, Zambia na Swaziland.
Aganira na IGIHE yatangaje ko muri urwo rugendo rwe yahuyemo n'icyamamare muri muzika Akon, baraganiriye abasha kumubwira ibyiza by'u Rwanda ndetse anamubwira amateka yarwo.
Mu biganiro byabo yasanze Akon atajya yemera kwibuka bitewe n'ibyo yabonye, kuko ngo bituma abantu bafata amateka uko atameze cyangwa ngo bagafata abantu uko batari kuri we abona nta mpamvu yo kwibuka.
Akon atanga urugero nk'uko muri Amerika abirabura babaye abacaka iyo umwirabura aramutse ashakanye n'umuzungu bumva nkaho akoze ishyano kuko aba abanye n'umwe mu bantu babakolonije, ugasanga ibyo byose biterwa n'uko bababwiye amateka bakayibuka bakaguma kwishyira mu mutwe ayo mateka.
Gwamaka yamubwiye ko abatazi aho bavuye batamenya aho bajya, ndetse ko ari ngombwa kumenya amateka ukanayigiraho kugira ngo umenye uko uzagenda ejo hazaza.]


Mu butumwa bwe yagize ati ”Urubyiruko rugomba gukora cyane kugira ngo ruzamure igihugu cyacu rukoresheje impano bifitemo”.
Gwamaka uretse kuba yarashinze “Walk to Rember”, afite umuryango abereye umuyobozi witwa PLP(Peace and Love Proclaimers) ufasha abana ukanimakaza umuco w'amahoro ndetse afite na studio ya televiziyo yitwa Brave Land Studio.




Ibitekerezo 0