{Umuyobozi akaba n’Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru Umusingi, Gatera Stanley wari umaze amezi akabakaba umunani muri Uganda mu buhungiro, yemeza ko akigera muri iki gihugu yatangiye kwandikirwa n’abo mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bashakaga kumwiyegereza ngo bagire ibyo bakorana.}
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu munyamakuru yavuze ko ageze muri Uganda yatangiye kuganira n’abarwanashyaka ba RNC binyuze ku rubuga rwe rwa Facebook.
Yemeza ko yatangiye kwandikirwa na Charles Kambanda, amubwira ko yamufasha guhungira kure, akava muri Uganda kuko hari maneko nyinshi za Leta y’u Rwanda.
Gatera yagize ati “Bariya bantu batavuga rumwe na Leta, iyo bumvise ngo urahunze, by’umwihariko umuntu nkanjye wajyaga nandika inkuru zikomeye, wigeze no gufungwa. Baba bumva uri umurakare, bumva babonye umufatanyabikorwa ariko njyewe nta na rimwe nigeze numva nava mu gihugu, jyewe nkunda igihugu cyanjye.”
Avuga ko uwitwa Charles Kambanda bandikiranaga amurangira inzira y’ubusamo zamugeza muri Afurika y’Epfo, akaba ariho yafashirizwa kugera mu bindi bihugu.
Usibye Kambanda, ngo hari undi witwa “RNC Pretoria” na we wakunze kumwandikira amusaba kuza bagafatanya urugamba barimo.
Uyu Gatera Stanley wagarutse mu Rwanda tariki 3 Ukuboza 2014, yari yarahunganye n’umugore we muri Mata 2014.
Impamvu yamuteye guhunga, avuga ko yahunze ngo akize ubuzima bwe yumvaga buri mu ngorane, byari nyuma yo gufatwa na polisi akekwaho ruswa ariko nyuma y’iminsi mike akarekurwa.
Gatera ati “Nageretsweho ruswa iperereza ringira umwere, bukeye bwaho mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa RMC ( Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura) aravuga ngo yabwiwe ko natse umuturage amafaranga ibihumbi 300. Byanteye ubwoba zimwe mu nshuti zanjye zintiza umurindi, mbwira umugore tujya muri Uganda n’imodoka y'ijoro kuko numvaga ntashaka ikindi kintu cyansubiza muri gereza.”
Gatera abaye umunyamakuru wa mbere utahutse mu bavuze ko bahunze
Akenshi byakunze kugaragara ko abanyamakuru bagiye bahunga, ariko Gatera abaye uwa mbere utahutse mu gihugu muri aba benshi bavuze ko bahunze igihugu kubera ko batizeye umutekano wabo.
Abandi banyamakuru bavuzweho guhuga ni Kabonero Charles, Ingabire warasiwe Uganda, Jean Bosco Gasasira, Gilbert Rwamatwara, Rusiya Umukundwa, Habiyambere Valens, Bizumuremyi Bonaventure, n’abandi.
Bamwe mu bahunga baba barabanje kwandikira imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko ubuzima bwabo buri mu ngorane; iyi miryango hari abo ishakira ibyangombwa byose mu ibanga kugeza bavuye mu gihugu nk'abagiye mu zindi gahunda zisanzwe.
Bimwe mu biganiro yagiranye na Kambana kuri Facebook



Ibitekerezo 0