Nyuma yo kwegukana aya mafaranga, Muragijimana Muhamadi yavuze ko kuri we ari ibyishimo bikomeye.

Yatangaje ko aya mafaraganga agiye kumufasha gukemura bimwe mu bibazo bye atibagiwe gufasha abakene.

Yagize ati” Numvise ibyishimo bindeze, mbura uko nifata, […]narimfire ikibazo cy’ukuntu inzu yanjye nayirangiza igasa neza, mbese nanjye nkabona ko ndi ahantu hacyeye.”

Muragijimana umaze imyaka 3 akoresha Tigo, ngo ajya kumenya uko porormosiyo ya Tigo yabonye ubutumwa bugufi bwa Tigo maze ajya gusobanuza uko bikorwa aherako yohereza ubutumwa bugufi ku 155 ndetse aranahamagara.

Bukeye bwaho Muragijimana yahise abona bamuhamagaye ngo yatsinze. Kuri we ngo aya mafaranga ntazayakoresha wenyine kuko ateganya kugurira inkwavu abakene bo mu mudugdu we.

Patrick Attoungbre, ukuriye ubucuruzi muri Tigo Bonane yavuze ko intego ya Tigo ari uko umubare w’abamiliyoneri warushaho kwiyongera mu gihugu.

Bitegenyijwe ko Promosiyo Tigo Bonane izamara iminsi 60. Abanyamahirwe bose bazatsindira miliyoni 90, naho abanyamahirwe 10 ku munsi bakazajya batsindira telefoni za Shabuka, abandi 10 batsindire guhamagara iminsi 30 ku buntu.