Kalisa Christopher yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nawe akurikiranweho ibyaha birimo ibyo uwari Umuyobozi w’aka Karere afungiye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CSP Twahirwa Celestin, yabwiye Izuba Rirashe ko uyu Muyobozi koko yafashwe, gusa ngo amakuru arambuye yatangwa nyuma kubera ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati "Ubu ntitwavuga amakuru arambuye kuri uyu Muyobozi, gusa twababwira ko ibyaha akurikiranweho n’ubundi bijyanye n’ibyo Umuyobozi w’Akarere afungiye ndetse na Noteri w’Akarere.”

Bahame Hassan wari Meya wa Rubavu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu ijoro ryo kuwa wa 22 Werurwe 2015, mu gihe Kayitesi wari Noteri we yatawe muri yombi tariki ya 18 Werurwe 2015.

Aba bombi bakurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa.

Ibikorwa remezo bimwe na bimwe mu Karere ka Rubavu kandi bivugwa ko byaba byaragaragayemo ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo wa Leta, harimo isoko rya Rubavu, aho iri soko ryaje kwegurirwa rwiyemezamirimo mu buryo komite Nyobozi na Njyanama bagiyeho impaka zikomeye cyane mu nama iheruka kubahuza, Njyama yavugaga ko byaciye mu nzira zidahwitse.