Inzego zamutaye muri yombi zavuze ko yarenze ku mabwiriza amugenga nk’uwari wararekuwe n’urukiko agomba kurangiriza igihano hanze.

Mu 2007 Moinina Fofana yari yarahamijwe ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu birimo n’ubwicanyi.

Yaje gukatirwa imyaka 15 n’Urukiko rwashyiriweho Sierra Leone, yoherezwa gufungirwa muri Gereza ya Mpanga.

Fofana yaje gufungurwa muri Gashyantare 2015 nyuma yo kurangiza 2/3 by’igihano; aho yoherejwe kurangiriza igihano cye ahitwa Bo, umujyi wa kabiri munini muri Sierra Leone.

Associated Press dukesha iyi nkuru ivuga Fofana ari we munya-Sierra Leone wa Mbere warekuwe nyuma yo guhamywa ibyaha n’urukiko rwashyiriweho Sierra Leone.

Polisi yamutaye muri yombi kuwa Gatanu ahita yoherezwa gufungirwa mu Murwa Mukuru Freetown nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mu Rukiko rwashyiriweho Sierra Leone Thomas Konie Akinbobola.

Uburenganzira bwo kurangiriza igihano hanze yabwambuwe na Perezida w’urwo rukiko umunya-Kenya, Philip Nyamu Waki.

Akinbobola ntiyatangaje icyabateye kumuta muri yombi, gusa yagize ati “Fofana ntiyemerewe kujya mu bikorwa bya politiki kugeza muri Gicurasi 2018 ubwo azaba asoza igihano cy’imyaka 15 yakatiwe.”

Moinina Fofana yari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe CDF (Civil Defence Forces (CDF) muri Sierra Leone. Uyu mutwe witwaje intwaro wari wegamiye kuri Leta, ugira uruhare mu ntambara yabaye hagati ya 1991-2002.

Uyu munyamahanga wari ufungiye mu Rwanda ubwo yasohokaga muri gereza ya Mpanga yemeje ko yafunzwe neza hubahirijwe amategeko mpuzamahanga.

Moinina Fofana yari yararekuwe n’ubutabera bw’u Rwanda
Moinina Fofana yari yararekuwe n’ubutabera bw’u Rwanda