{Ibiro bya Minisitiri w’Intebe biravuga ko n’ubwo Umujyi wa Kigali watinze gushyira mu bikorwa icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo gufunga ikimpoteri cy’i Nyanza ariko hari intambwe imaze guterwa.}
Amezi atatu arashize Minisitiri w’Intebe asabye ubuyobozi bw’Umujyi gufunga ikimpoteri cy’i Nyanza mu gihe kitarenze ukwezi ariko Umujyi wa Kigali nturabyubahiriza.
Iyo ugeze aho ikimpoteri kiri, uhasanga imodoka zivana imyanda hirya no hino ziyizanye kuyihamena, aho n’ imirimo yo kuvangura iyi myanda ikorwa n’abakozi b’Umujyi wa Kigali ikomeje.
Umunuko n’isazi zihari bigera mu ngo zituriye iki kimpoteri, utirengagije ubuzima buri mu kaga bw’abakozi bahakorera kuko badafite ibikoresho bibakingira uyu mwanda ku buryo bashobora kuhandurira indwara z’ubuhumekero n’izindi zikomoka ku myanda.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyashatse kumenya impamvu icyemezo cya Minisitiri w’Intebe kitashyizwe mu bikorwa, ariko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, ntiyagira icyo asubiza, avuga ko azagira icyo atangaza mu minsi iri mbere hamaze kugira igikorwa.
Ndayisaba kuri telefoni yagize, ati: "Ubu ntabwo iyi nkuru yagirira akamaro Abaturage baturiye icyo kimpoteri, mwihangane tuzabahamagare hari icyo tumaze gukora."
Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Eugene Barikana, yatangarije iki kinyamakuru ko n’ubwo icyemezo cya Minisitiri w’Intebe kitashyizwe mu bikorwa mu gihe yari yifuje ko hamaze guterwa intambwe ikomeye, kuko ikimpoteri kizashyirwa mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.
Barikana yagize, ati: "Mu by'ukuri amabwiriza ya Minisitiri w'Intebe aba agomba kubahirizwa mu gihe yifuje ariko Umujyi wa Kigali wagiye utumenyesha intambwe igezweho, ubu nakubwira ko Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ibikorwa remezo iy’Imari n’Igenamigambi bamaze kubona amafaranga yo gutunganya ahazashyirwa ikimpoteri."

Ahagiye gushyirwa ikimpoteri ni kure gato y’aho abantu batuye nko ku birometero 20 uvuye mu Mujyi rwagati ari yo mpamvu abakoze ubushakashatsi ku isukura mu Rwanda bavuga ko aha hantu ari kure cyane ku buryo bishobora guhenda abaturage, kuko ikiguzi cyo gutwara imyanda gishobora kuzamuka bigatuma abaturage bahitamo kubika imyanda mu ngo zabo.
Indi mpungenge igaragazwa n’abakoze ubushakashatsi, ni uko ahateganyijwe gushyirwa imyanda hashya ari hejuru y’umusozi ku buryo bishoboka ko umushongi w’imyanda uzajya utembera mu ngo z’abantu kandi kuri uyu musozi hakaba hari amasoko y’amazi.
Inkuru dukesha: Izuba Rirashe

Ibitekerezo 0