Imyaka 113 irashize, Umujyi wa Kigali ubayeho! Umudage Richard Kandt ni we wawushinze mu 1907 mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, mbere y’uko ugirwa Umurwa Mukuru w’u Rwanda mu 1962.
Iyaguka rya Kigali ryarihuse cyane ndetse birenga umujyi ubwawo bisatira ibice biwukikije aho usanga naho harateye imbere mu ngeri zitandukanye kuva ku nyubako z’agahebuzo kugera ku bikorwa remezo bitandukanye.
Kuri ubu utu duce turi kuvamo ahantu hakomeye, hatura abifite kandi bashoboye kuhashyira ibikorwa remezo bijyanye n’igihe.
Ni uduce dutandukanye n’imijyi itandatu yashyiriweho kunganira uwa Kigali irimo Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare. Iyi mijyi yashyizweho mu kugabanya umubare w’abinjira muri Kigali bahashakira ubuzima no kongera ingano y’imirimo ihangwa.
Iterambere ry’uduce dukikije Kigali ni igisubizo cy’ubwiyongere bw’abaturage bashaka kuyituramo ku bwinshi.
Ibarura ryakozwe mu 1962 ryerekanye ko Umujyi wa Kigali wari utuwe n’abantu 6500 mu gihe indi mijyi irimo Butare (Huye), Ruhengeri(Musanze) na Gisenyi(Rubavu) nta wari urengeje 4500 by’abaturage. Kuri ubu uyu mujyi utuwe n’abasaga miliyoni 1,5 ndetse bashobora kuba miliyoni 3-3,8 mu 2050.
Amavugurura atandukanye ku bijyanye n’imiturire yunganiwe n’igishushanyo mbonera cyemejwe mu 2013, yatumye hari abatarisanze mu Mujyi rwagati bayoboka bwangu kubaka mu nkengero zayo.
Ibi byatumye hatangira kuvuka imijyi mu nkengero zayo. Ni inyongera kuri gahunda ya Leta ishyiraho imijyi yiswe ‘Satellite City’ irimo Nyamata na Rwamagana, igwa Kigali mu ntege by’umwihariko mu duce bihana imbibi nayo.
Usibye Kamonyi uri hakurya ya Nyabarongo yatangiye guhangwamo umujyi mu Mirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge, Bugesera nayo ntiyasigaye inyuma kuko Imirenge ya Ntarama, Nyamata na Mayange ahahoze ari ikigega cy’ibiribwa kuri benshi ubu harahindutse.
Uko ni ko uduce twa Masaka, Kabuga, Muyumbu n’utundi twayobotswe ku buryo hari abadatinya kuvuga ko habura gato Kigali igahura na Rwamagana, twiyongeraho utwahoze ari icyaro muri Kigali twa Gasanze, Mageragere, Busanza, Kanyinya, Ndera, Bumbogo hamaze guhindurirwa isura.
Iyi nkuru iragaruka ku bice bitandukanye biri mu nkengero z’Umujyi wa Kigali rwagati aho ukomeje kwagukira, haba mu bikorwa remezo bigezweho birimo imihanda ndetse n’inyubako zijyanye n’icyerekezo.
Ibi birimo Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro na Karembure yitiriwe Wembley [Umujyi w’u Bwongereza] kubera iterambere rihari, Karumuna ifatwa nk’amarembo ku binjira mu Bugesera, agace kitiriwe Norvège muri Kigali kubera uko hateye imbere bibangutse no ku Ruyenzi muri Kamonyi hahinduye isura y’Amajyepfo mu minsi ya vuba.
Ahenshi hari inyubako zishamaje usanga ari iz’abantu bakorera muri Kigali ariko bagataha mu duce tuyikikije, ha handi hatuje hatuma baruhuka, bakanatekereza neza.Hari n'abajya batebya bakavuga ko burya nta mukire uba mu Mujyi rwagati, ko abajya muri izi nkengero zawo ari abifite.
Gahanga ya Kicukiro irakataje mu iterambere
I Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro hari kuzamurwa inyubako zigezweho. Inyinshi usanga ziri mu bwoko bumweImyubakire igezweho ni uku iteye! Nyirinzu yiteganyiriza n'ikigega cyo kubikamo amazi mu gihe yabuze ntasiragire ajya kuvomaIyo uri i Gahanga uba witegeye ahagiye kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya BugeseraImihanda mishya ikomeje kubakwa mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nk'i GahangaImihanda mishya iri kubakwa irimo izahuza Akarere ka Kicukiro n'aka Bugesera mu cyerekezo cy'ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy'IndegeAbatuye i Gahanga bafite isoko bashakiramo amaronko, bakanarihahiramo. Abatwara abantu ku magare baba bategereje abagenzi cyane ko iki kinyabiziga kiri mu bikoreshwa cyane muri aka gaceIsoko rya Gahanga ribarizwamo ibicuruzwa by'amoko yose ariko byiganjemo ibyo kuryaMuri aka gace haracyari kubakwa umuhanda ugezweho uzakoreshwa mu ngendo zihuza Bugesera na KicukiroImihanda yaraguwe, kuri ubu ibinyabiziga bigenda byisanzuye! Nta mubyigano ukiharangwaIyo uhagaze i Gahanga, ugaterera ijisho hakurya ubona izindi nyubako zigezweho ziri kuhubakwaI Gahanga inyubako zihari zibereye ijisho ndetse zubatse bijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa KigaliMu myaka mike ishize muri utu duce wasangaga hafatwa nko mu cyaro ndetse ubutaka bwaho bwari buhendutseKimwe mu bigaragaza iterambere ry'ahantu harimo n'imihanda, yorohereza abahagana kuhagera batekanyeI Gahanga hafi y'Umusigiti w'Abayisilamu harakenkemuye! Kuhagera biroroshyeInyubako zizamurwa muri aka gace ziba zisa bitewe n'aho zubatse. Mu myubakire igezweho usanga inyubako ziba ari zisa mu miterere n'imyubakireAgace kafatwaga nk'agasanzwe ni kubakwamo inyubako z'abifite. Umunsi ku wundi inyubako nshya ziba zizamukaHari n'aho usanga inzu zo guturamo zigerekeranyeNta munsi w'ubusa! Abubaka bari mu babona icyashara kuko inyubako nyinshi zirubakwa ubutitsaInyubako nyinshi zahinduye Gahanga, ubu ni agace gatuwemo abasirimuInyubako zibereye ijisho! Nawe urabibona ko yihagazehoCanal+ iba iri hafi aho ifasha abaturage kureba televiziyo zitandukanye nta nkomyiNi imyubakire itangiza ibidukikije kuko mu nkengero za buri nyubako uhasanga ibyatsi bitoshyeAbataragerwaho ibikorwa remezo baba bafite icyizere kuko abatuye hamwe biba byoroshye kubibegereza
Izina naryo ryarahindutse! Ahitwaga Karembure, ubu ni i Wembley [Umujyi wo mu Bwongereza]Wembley ya Kigali iragukana ingoga mu buryo bw'imiturireIzi nyubako ziherereye mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka KicukiroAhenshi i Karembure ntiharagezwa imihanda ya kaburimbo ariko inyubako zo zizamuka ku bwinshiI Karembure naho inyubako ntizihabwa agahenge. Buri uko umutima uteye ziba zizamurwaAbaho barahinga! Ushobora kuhasanga ikigori kigisarurwa mu murima, kitaramara iminsi ku isokoAmashanyarazi yahise ahasesekara mu kanya nk'ako guhumbyaMu gihe kiri imbere, izi nyubako zizaba zikoreramo Kaminuza yigisha iby'ubukerarugendoNyuma y'akazi k'indyankurye, benshi mu bakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati bataha mu nkengero zawo aho bashobora no kuruhukaKarembure mbere nta wayikozaga, ariko ubu ni agace benshi bifuza no gutungamo ubutakaAbahatuye begerejwe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari! Leta yihaye intego ko mu 2024 ingo zose zizaba zifite amashanyarazi 100%, harimo ingo 52% zizaba zifite afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zikoresha akomoka ku mirasire y’izubaIgishushanyo mbonera cyerekana Karembure n'imiterere y'inzu zigomba kuhubakwa bijyanye n'igiheUhasanga udusantere duto duto ariko dufite serivisi zose wakeneraUmuhanda uva Kicukiro ugana i Karembure, waratsindagiwe nubwo utarashyirwamo kaburimboInyubako zigezweho ziri kuzamurwa i KarembureNtibasigaye inyuma mu bijyanye n'uburezi kuko i Karembure hari amashuri menshiUmuhanda ugana ku Ishuri ry'Incuke rya Karembure Sunshine School no mu gasantere gahari gatuma hashyuhaAbatuye Karembure ubu baterwa ishema no kubona uko hatera imbere byihuseNi inyubako zigezweho, zijyanye n'igihe
Twinjire i Karumuna, amarembo atanga ikaze mu Bugesera
Imirimo yo kwagura umuhanda uhuza Kicukiro na Bugesera irakomejeIkiraro cyo ku mugezi w'Akagera gihuza Kicukiro na Bugesera kiri kuvugururwa bitewe n'iyagurwa ry'umuhanda wahoIki kiraro kiri kubakwa bijyanye n'igiheUmuhanda winjira muri Karumuna utanga ishusho ko imbere naho ari heza bitewe n'imiterere yawo. Umeze neza, nta kinogo wawubonamoIyo uva mu Bugesera ugaruka mu Mujyi wa Kigali, uhabwa ikaze n'icyapa cyerekana KicukiroKarumuna iri mu duce turi gutera imbere byihuse mu Karere ka BugeseraKarumuna niko gace kari mu marembo ya Bugesera ku bayinjiyemo bavuye mu Mujyi wa KigaliUmujyi wa Bugesera watangiye kwagukira mu Murenge wa Ntarama iyo ukimara kwambuka Akagera uvuye mu Mujyi wa KigaliAka gace kari kwagukana ingoga cyane bijyanye n'inzu zihubakwaBugesera iri mu mijyi yiswe ‘Satellite city’ ifatwa nk'ahantu uwa Kigali wagukiraInyubako nziza zirubakwa ndetse n'ibikorwa by'ubuhinzi bigakomezaAbatuye muri utu duce babona serivisi nyinshi basanzwe babona mu Mujyi wa Kigali rwagatiMu myubakire igezweho, hanashyirwa imbaraga mu kubaka izigezweho mu kubungabunga ubutakaAho abana bato bidagadurira naho harateganyijweUkinjira mu Bugesera, uhitira ku rusengero rwa ADEPR Karumuna muri Paruwasi ya NtaramaAbashaka aho gucumbika na bo ntibibagiranye kuko babona aho kurambika umusayaMuri izi nyubako hari nyinshi usanga ari iz'abakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati, bagataha mu nkengero zawoImihanda naho ntirashyirwamo kaburimbo ariko ntibibuza abahubaka kubikorana ingoga cyane ko n'ubutaka bwaho busigaye bukoshaKarumuna nayo irimo inyubako zihagazeho, ukihahinguka abona ko Kigali iri kwanda ihaganaUmuhanzikazi Butera Knowless na Ishimwe Clement batuye Karumuna muri iyi nyubakoIyi nyubako igeretse rimwe iri mu gipangu kirimo na piscineBafite abaturanyi na bo bafite inyubako zihagazehoInyubako nshya ziracyazamurwa umunsi ku wundiUgiye kwisuzumisha akandikirwa imiti, yinyabya muri farumasi akagura imitiKu dusantere usanga habarizwa serivisi zose z'ibanze, abahatuye bakenera
Norvège ya Kigali imaze guhamya ibirindiro kubera inyubako nziza z'abayituye
Umudugudu wa Karama watujwemo imiryango 240 yari mu manegeka mu Murenge wa Kigali ku musozi wa Mont KigaliUmudugudu wa Karama urimo amazi n’umuriro, imihanda itunganyije, uburyo bwo gufata amazi, ubwo gutunganya imyanda n’ubusitani buteyemo imboga n’imbutoUmudugudu w'Icyitegererezo wa Karama wuzuye utwaye miliyari 9 FrwMu byo Leta ishishikariza abaturage harimo gutura begeranye kugira ngo begerezwe ibikorwa remezo mu buryo bworoshye. Abatuye i Karama ntibatinze kugezwaho umuhanda wa kaburimboAgace kiswe Norvège gaherereye mu Murenge wa Kigali ho muri Nyarugenge, ni izina kahawe kubera ukuntu kubatswemo inzu zigendanye n’igiheIkibanza cyo guturwamo muri aka gace kigurishwa asaga miliyoni 15 Frw mu gihe mbere ya 2011 cyagurwaga ibihumbi 500 FrwAka gace gatuwe vuba cyane ndetse hari ahakigaragara nko mu cyaro. Ni ha handi usanga ihene ziziritse mu bisambu zirishaIzi nyubako ziri mu Mudugudu wa Gakoni mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali uhana imbibi n’uwa Kimisagara n’uwa MageragereAgace ka Norvège gaherereye ku musozi wa Karama mu Kagari ka Nyabugogo mu Mujyi wa KigaliHari aho imihanda itaragera ariko inyubako zo zamaze kuzamurwaMuri Norvège hakomeje kuzamurwa inzu zigezweho kandi ziyubashye zagenewe guturwamoNorvège ya Kigali ngiyo…Ni mu nkengero z'umujyi rwagati ariko ubu hahindutse ah'abishoboyeHari inzu ijisho ridahaga kuroraIki gice cyari icyaro ubu kimaze gusobanuka kubera inyubako zihariNorvège yitiriwe agace izi nyubako zirimo ni igihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi gifite abaturage bari mu babayeho neza mu Majyaruguru y'u BurayiAha hari mu duce twa vuba aha dukunzwe cyane n'abasirimu bafite agafaranga muri KigaliInyubako nshya nazo zikomeza kubakwaUbutaka bwaho burakosha, bugura umugabo bugasiba undi
Ku Ruyenzi mu Majyepfo y'u Rwanda naho hari kwagukira umujyi w'agatangaza
Isura yo ku Ruyenzi yarahindutse kandi nta gihe kinini gishize ibi bibayeUsanga Abanya-Kigali benshi bitahira mu bice byo ku RuyenziIfoto yo mu kirere yerekana uko iterambere rigezwa ku Ruyenzi rivuduka bwanguUsohotse mu Mujyi wa Kigali, ucyambuka Nyabarongo uhita uhingukira ku Ruyenzi ho mu Karere ka KamonyiMuri Ruyenzi hanakorerwa ibindi bikorwa bitandukanye by'ishoramariUduce tugize Umurenge wa Runda muri Kamonyi tumaze kuyobokwa mu miturire kuri benshi bakorera mu Mujyi wa KigaliUmugezi wa Nyabarongo utandukanya Amajyepfo y'u Rwanda n'Umujyi wa KigaliAgace ka Ruyenzi kamaze kugaragaramo iterambere rikataje mu gihe gito ndetse benshi bagorwa no kugatandukanya n'Umujyi wa KigaliUmuhanda mugari wambuka Nyabarongo itandukanya Kigali na RuyenziInkengero z’umujyi wa Kigali ziri guturwa ubutitsaSerivisi zose ziratangwa nta nkomyiInyubako ndende nazo zirazamurwa mu bice bitandukanye byo ku RuyenziAgace kamwe mu tugize Ruyenzi ho muri KamonyiUsibye kwambuka Nyabarongo byakubwira ko wasohotse i Kigali, imyubakire y’i Runda nayo irashamaje cyaneInyubako zihashyirwa zijyanye n'igihe cya noneMuri gahunda yo kubungabunga ubutaka buhingwa hamwe na hamwe hashyirwa imbaraga mu kubaka inzu zakira abantu benshi n’izigeretseRuyenzi ni agace kari guturwa cyane, gasa n’akamaze gufatana n’Umujyi wa Kigali nezaKu gasozi ka Ruyenzi mu Majyepfo y'u Rwanda hagukiye umujyi w'agatangazaAgaciro k’ubutaka n’inzu zo ku Ruyenzi karatumbagiye bidasanzwe mu gihe cya vubaKuri ubu utura ku Ruyenzi ni uwifite. Kuhabona ikibanza no kuhubaka inzu si ibya buri wese kuko ugomba kuba ufite konti itajegajega mu bijyanye n'amafarangaIshusho ya Ruyenzi mu masaha ya nimugoroba ku kirengarenga cy'izubaIbikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo byagejejwe ahantu hatandukanye muri aka gace
Ibitekerezo 0