IKOFI yatangijwe muri Gicurasi 2019, ifasha abahinzi kugaragaza ishoramari bakora mu buhinzi bwabo, kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, kwishyura ibintu byifashishwa mu buhinzi nk’imbuto n’inyongeramusaruro, ubwizigame n’ibindi.

Ubu buryo bukimurikwa hahise hatangizwa ubukangurambaga bw’ibyumweru 30, butuma buri cyumweru umuhinzi w’umunyamahirwe atsindira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa 26 Nyakanga 2019 nibwo Gahunde yumvise telefone yiwe isonnye, asanga ahamagawe na nimero idasanzwe, yitabye yakirizwa inkuru nziza ko yabaye umunyamahirwe utsindiye miliyoni y’icyumweru cya 11 muri iyi gahunda.

Hari nyuma y’iminsi 25 Gahunde atangiye gukoresha IKOFI, dore ko yayinjiyemo ku wa 1 Nyakanga nyuma yo kumva ibyiza byayo kuri radiyo, akumva n’abanyamahirwe batandukanye bagiye bayikoresha bagatsindira amafaranga.

Uyu musaza ufite abana barindwi n’umugore batunzwe n’ubuhinzi bubafasha kubona ibiribwa, rimwe na rimwe bagasagurira isoko. Yabwiye IGIHE ko ajya gufata umwanzuro wo kwiyandikisha mu IKOFI, ari uko yumvise umunyamahirwe w’i Rubavu yatsindiye miliyoni. Yumvise bavuga ko kuyinjiramo bakanda *334*2#.

Ati “Ako kanya mpita mbikora mbona ngo ‘Ikaze kuri IKOFI’ nkurikiza amabwiriza mbona biremeye.”

Nyuma yahise yakira kode kuri telefone yagombaga gushyira umucuruzi w’inyongeramusaruro akayimwemerezamo, akamuha umubare w’ibanga kugira ngo atangire kwizihirwa n’ibyiza byo gukoresha IKOFI.

Ati “Ibisobanuro batanze muri gahunda y’IKOFI, byatumye nyikunda kuko bisa n’aho bikora nka mobile money ariko umwihariko wa IKOFI ni uko iyo wohereza cyangwa wakira amafaranga nta kintu bagukata.”

Gahunde yavuze ko kuva afunguje konti yayo amafaranga yabikijeho ari 3500Frw gusa ariko yakomeje kuyifashisha, abamufitiye amafaranga bifuza kumwishyura akabasaba kuyanyuza kuri konti ye ya IKOFI.

Gahunde yabanje kugira imbogamizi z’uko abaturanyi batari bazi IKOFI, yiyemeza kuyishishikariza abandi kugira ngo azabona uko ayibyaza umusaruro mu guhaha no guhererekanya amafaranga. Amaze gushishikariza abandi umunani.

Ati “Umuntu yagira ngo ampe amafaranga yanjye nti yohereze ku IKOFI yanjye, akabikora. Inshuro nayikoresheje nishyura cyangwa banyishyura ni nyinshi kuko narayiharaye nkumva inshimishije, nkajya mpaha utuntu twinshi.”

Yibuka ko yaguze isukari ku mucuruzi ukoresha IKOFI, akamwoherereza amafaranga, uwo yahaye amata amusaba kumwoherereza amafaranga yayo ku IKOFI, agura ifumbire n’ibindi kuko nta kiguzi bamucaga.

Yavuze ko kuva yabaho amafaranga menshi yatunze ari ibihumbi 200Frw bityo kubwirwa ko yatsindiye miliyoni aribyo bintu byamushimishije mu buzima bwe.

Ati “Nagize ngo ni kwa kundi umuntu arota ari nko kubara amadolari ariko nyuma mbona sindi kurota.”

Yakomeje ashimira Banki ya Kigali cyane cyane kuri gahunda yayo ya IKOFI, yatumye atunga miliyoni bwa mbere, anashishikariza abantu kuyisunga.

Gahunde yavuze ko azayifashisha mu kwagura ubuhinzi bwe, kwishyurira abanyeshuri no kwikenura.

Mutangana Félix ukora mu Ishami ry’ubucuruzi rya BK Group Plc by’umwihariko mu bijyanye na IKOFI, yavuze ko iyi serivisi yashyiriweho guteza imbere abahinzi, aho abasaga ibihumbi 140 bamaze kuyiyandikishamo kandi intego ni ukurenza miliyoni mu mezi atandatu.

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuntu yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; akegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi nubwo mu minsi iri imbere n’abandi bazafungurirwa amarembo. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ batanga serivisi za mobile money, kuko IKOFI ikora nka zo.

Gahunda Zachée ashyikirizwa sheki ya miliyoni n'umukozi wa Banki ya Kigali
Gahunda Zachée ashyikirizwa sheki ya miliyoni n'umukozi wa Banki ya Kigali

[email protected]