Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umurambo we watowe i Manhattan hafi y’umugezi kuwa Gatatu, tariki ya 12 Mata 2017, mu ntera ya kilometero na metero 600 uvuye iwe i Harlem. Ibi byabaye nyuma y'uko umugabo we yatangarije abashinzwe iperereza ko yari amaze umunsi adahari kuva mu gitondo cyo kuwa Kabiri.

Umubiri we nta kimenyetso wagaragazaga ko yaba yishwe cyangwa yakorewe iyicarubozo nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ku myaka 65 y’amavuko, Sheila yari umugore wa mbere w’umwirabura ukoze mu rukiko rw'Ikirenga muri New York akaba n’umwe mu bagize urukiko rw’ubujurire rwa New York.

Guverineri w’Umujyi wa New York, Andrew Cuomo, yatangaje ko byamuteraga ishema kumubona mu rukiko anongeraho ko “atewe agahinda n’urupfu rwe.”

Andrew yavuze ko yari umucamanza w’umunyakuri kandi ukorera abaturage ariko aharanira kuba intangarugero mu kutabogama n’ubutabera kuri bose.”

Yagize ati “Yari umufasha ukomeye, mu nyandiko ze, ubwenge bwe n’indangagaciro, yari intwari iharanira icyiza, asize urwibutso ruzahoraho mu myaka izaza.”

“ Mu izina ry’abaturage bo muri New York bose, nifatanyije n’umuryango we n’incuti ze n’abo bakoranaga, muri ibi bihe bikomeye.”

Meya w’Umujyi wa New York, Bill de Blasio, yanditse kuri Twitter ati “Mbabajwe bikomeye n’urupfu rutunguranye rwa Sheila Abdus-salaam. Yari umufasha wiyoroshya. Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’umuryango we.”

Sheila yavukiye i Washington DC, kuya 14 Werurwe 1952; yize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Columbia muri New York. Yatangiye umwuga we mu by’amategeko mu kigo gitanga ubufasha mu by’amategeko kiri ahitwa East Brooklyn. Yazamuwe mu ntera maze atorerwa gukora mu Rukiko rw’Ikirenga mu 1993.

Sheila Abdus-Salaam yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire muri Leta ya New York, ashyizweho na Guverineri Andrew Cuomo mu 2013.

Abazi Sheila bavuga ko ubuzima bwe bwaranzwe n’ibizazane. Nyina wari ufite imyaka 92 yiyahuye kuri Pasika mu 2012. Nyuma y’imyaka ibiri na musaza we arirasa arapfa.

Daily mail itangaza ko uyu mugore yaba nawe yiyahuye, gusa aya makuru ntaremezwa n’inzego z’umutekano.

Sheila yari umugore wa mbere w’umwirabura wakoze mu rukiko rw’Ikirenga muri New York
Sheila yari umugore wa mbere w’umwirabura wakoze mu rukiko rw’Ikirenga muri New York
Sheila Abdus Salaam yitabye Imana nyuma y'umunsi umwe atagaragara mu rugo rwe
Sheila Abdus Salaam yitabye Imana nyuma y'umunsi umwe atagaragara mu rugo rwe
Abdus-Salaam yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire muri Leta ya New York, ashyizweho na Guverineri  Andrew Cuomo (bari kumwe ku ifoto) mu 2013
Abdus-Salaam yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire muri Leta ya New York, ashyizweho na Guverineri Andrew Cuomo (bari kumwe ku ifoto) mu 2013
Abdus-Salaam yafatwaga nk'umuntu w'inyangamugayo mu kazi
Abdus-Salaam yafatwaga nk'umuntu w'inyangamugayo mu kazi