Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025 ubwo yatangizaga Inama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga izwi nka (Mobile World Congress: MWC), igiye kumara iminsi itatu ibera i Kigali.

Ni inama itegurwa n’Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwizera imbaraga z’ikoranabuhanga mu guhuza abaturage no kwimakaza iterambere.

Yibukije uburyo mu myaka ishize Afurika yavuye kure aho byari bigoye ko abantu bakwihuza ariko ibintu bigenda biba byiza ku buryo byageze aho kubaka ubukungu bigizwemo uruhare na telefone ngendanwa.

Ati “Umuyoboro mugari ndetse na telefone zigezweho byabaye iby’ibanze by’ubuzima bwa buri munsi biteza imbere ubucuruzi, uburezi n’imari mu nzego zitandukanye. Mobile Money ni urugero rwiza.”

Perezida avuga ibi mu gihe hishimirwa ko gukoresha Mobile Money byahanze ubukungu bwa miliyari 1000$ mu myaka 10 ishize muri Afurika, abarenga miliyoni 700 kuri uyu mugabane bahabwa serivisi hisunzwe telefone.

Perezida Kagame yavuze ko ibyatangiye ari ibisubizo ku bahejwe mu kugoresha serivisi za banki zemewe, byakuze bihinduka uburyo bwa mbere Isi iri gukoresha mu kwimakaza serivisi z’imari zidaheza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bisubizo byubakiye ubushobozi ibigo bito by’ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori, ari na ko bihuza abo mu byaro kugira ngo ubukungu butezwe imbere.

Ati “Iyi mishinga yagaragaje ko guhanga udushya bitari iby’igice kimwe gusa, ahubwo ko bishobora gukwirakwira aho ari ho hose buri wese ahahabwa amahirwe.”

Yavuze kandi ko uyu munsi iterambere ry’ikoranabuhanga riri gufasha abatuye Isi mu gukomeza gutera intambwe ijya mbere, agaruka ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, uburyo bushya bwo guhuza abantu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, biri guhindura buri rwego ari na ho bifasha mu guhanga amahirwe atandukanye.

Ati “Ariko nubwo twateye imbere, umubare muto w’Abanyafurika ni wo wagezweho n’uko guhuza abantu ugereranyije n’ahandi ku Isi. Iki cyuho kiramutse gikomeje iryo koranabuhanga […] rizakomeza kwagura ubusumbane.”

Perezida Kagame yavuze ko bikwiriye ko abantu baganira ku buryo abaturage bakwitabwaho n’uburyo ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bwagezwa kuri bose.

Yavuze ko u Rwanda rukataje muri uru rwego, aho ruri mu rugendo rwo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi, binyuze mu mishinga itandukanye.

Iyo mishinga irimo nko gushyira ikoranabuhanga rya AI mu igenamigambi, gushyira imbere ubushakashatsi no kubakira ubushobozi abaturage hagamijwe kongera umusaruro no kunoza itangwa rya serivisi.

Ati “Mu gihe Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi, ariko zitanga n’ubushobozi mu bijyanye n’iterambere mu gihe twaba dukoreye hamwe. Za guverinoma, abo mu nzego z’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bakwiriye kwimakaza politiki no guhanga uburyo bwiza bwo guhanga udushya.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo nibyimakazwa bizatuma guhererekanya amakuru n’ibikorwa byo kwishyurana byambukiranya imipaka bikomeza gukorwa mu buryo butekanye, ndetse bitume ubukungu bwa Afurika buhuzwa.

Yibukije ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango itandukanye, yatangiye guteza imbere iki cyerekezo, binyuze mu gushyira imbaraga mu kugabanya ibiciro no kugabanya imbogamizi hahangwa isoko rimwe rishingiye ku ikoranabuhanga, avuga ko ubu bufatanye buzagurira ibisubizo bya Afurika ku Isi hose.

Perezida Kagame yatangije inama ya MWC igiye kumara iminsi itatu ibera mu Rwanda
Perezida Kagame yatangije inama ya MWC igiye kumara iminsi itatu ibera mu Rwanda
Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya MWC2025 uburyo u Rwanda rukataje mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi
Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya MWC2025 uburyo u Rwanda rukataje mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi

Abanyarwanda barenga miliyoni eshanu bagerwaho na internet ya 4G

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko nta ko bisa kwakira MWC Kigali, yibutsa ko ubwo u Rwanda rwakiraga iyi nama mu 2022 ari na bwo bwa mbere GSMA yari ikoreye inama ya mbere muri Afurika.

Minisitiri Ingabire yavuze ko mu 2023 u Rwanda rwari rufite abantu ibihumbi 500 bakoreshaga internet ya 4G, ariko rufatanyije n’abafatanyabikorwa na politiki yo kugeza ku baturage internet yihuta, kugeza muri Kamena 2025 iyo mibare yikubye inshuro 10. Ubu abakoresha internet ya 4G ni miliyoni eshanu.

Ati “Muri uwo mujyo MTN Rwanda yamuritse umuyoboro wa 5G ndetse Guverinoma y’u Rwanda ibona ubushobozi bwa internet bwa Gigabytes 60 kugira ngo buri rugo, ikigo cy’ishuri n’ibitaro bigerweho na internet yihuta.”

Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kugeza kuri buri Muturarwanda internet igezweho nta n'umwe usigaye.

Yavuze ko ubu ibigo by’ubuvuzi bigera ku 1000, ibigo by’amashuri 4000 byagejejweho internet yihuta ndetse binyuze muri gahunda yo guteza imbere ba ambasaderi mu by’ikoranabuhanga, abagera kuri miliyoni 4,5 bamaze guhabwa ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire yavuze kandi ko binyuze muri gahunda yo guha ubumenyi mu bya "Coding" abarenga miliyoni, u Rwanda ruri kubakira abantu ubushobozi biteguye kugira uruhare mu guteza imbere Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Mu gihe hatangizwa iyi nama ubutumwa bwacu buroroshye. Ejo hazaza ha telefone muri Afurika hazagengwa no gufatanya. Tugomba guhuza inganda zitandukanye muri za guverinoma n’abahanga udushya, guhuza abafite ibitekerezo by’abantu n’isoko ndetse tugomba guhanga ibisubizo bikorewe muri Afurika ariko byagurirwe ku Isi yose. Inkuru y’u Rwanda igaragaza ko iyo intego ihujwe n’ubufatanye iterambere ni ryo rikurikira.”

Umuyobozi Mukuru wa GSMA, Vivek Badrinath, yashimiye Perezida Kagame ku nkunga u Rwanda rwabateye no kuba rwaremeye kwakira iyi nama.

Ati “Mu myaka yatambutse u Rwanda rwigaragaje nk’umuyobozi mu by’ikoranabuhanga muri Afurika. U Rwanda rugaragaza imbaraga z’iterambere mu by’ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abaturage mu gihugu hose. Izingiro ry’iri terambere ni ubuyobozi n’icyerekezo cyawe Perezida Kagame hamwe n’ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa.”

Badrinath yavuze ko mu myaka 20 ishize gahunda zo kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye ari zo zagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Yavuze ko mu bice bitandukanye by’igihugu telefone yakoze umurimo ukomeye mu kugaragaza impinduka nko mu nzego z’uburezi, ubuvuzi, serivisi z’imari no guteza imbere ubucuruzi no guhanga udushya.

Ati “Uyu munsi abakoresha telefone (mobile operators) bagera mu bice by’igihugu cyose ku kigero cya 99%. […]. Icyakora haracyari byinshi byo gukora kugira ngo buri wese agerweho na internet ikoreshwa muri telefone ariko nizeye ko Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no kugera kuri iyi ntego.”

U Rwanda rwateye imbere mu gukwirakwiza telefone mu baturage, na cyane ko imibare y’ingo zitunze telefone z’ubwoko butandukanye hirya no hino mu gihugu, zigeze kuri 85%.

Mu 2023/2024, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagaragaje ko kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa byiyongereye aho ubwishyu bwakozwe hakoreshejwe telefone bwiyongereyeho 75%, bugera miliyoni 419,7 Frw buvuye kuri 240,5.

Ni mu gihe amafaranga yishyuwe binyuze muri ubwo buryo yiyongereyeho 43% ava kuri miliyari 1575 Frw mu mwaka wabanje, agera kuri miliyari 2252 Frw.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hatangiye inama ya "Mobile World Congress: MWC"
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hatangiye inama ya "Mobile World Congress: MWC"
Abaturutse imihanda y'Isi bagiye kumara iminsi itatu baganira ku iterambere rya telefone
Abaturutse imihanda y'Isi bagiye kumara iminsi itatu baganira ku iterambere rya telefone
Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya MWC2025 uburyo u Rwanda rukataje mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi
Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya MWC2025 uburyo u Rwanda rukataje mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi
Perezida Kagame yagagaragarije abitabiriye inama ya MWC ko Abanyafurika nibataziba ibyuho biri mu guhuza abantu, uyu mugabane uzakomeza gusigara inyuma
Perezida Kagame yagagaragarije abitabiriye inama ya MWC ko Abanyafurika nibataziba ibyuho biri mu guhuza abantu, uyu mugabane uzakomeza gusigara inyuma
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko abagerwaho na internet ya 4G bageze kuri miliyoni eshanu
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko abagerwaho na internet ya 4G bageze kuri miliyoni eshanu
Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard, na we yitabiriye inama ya MWC iri kubera i Kigali
Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard, na we yitabiriye inama ya MWC iri kubera i Kigali
Iyi nama izwi nka MWC (Mobile World Congress) iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2025
Iyi nama izwi nka MWC (Mobile World Congress) iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2025
Abagera ku  bihumbi bine bitabiriye inama ya MWC iri kubera i Kigali
Abagera ku bihumbi bine bitabiriye inama ya MWC iri kubera i Kigali
Mu nama izwi nka MWC (Mobile World Congress), hari kumurikwa uburyo bwo kwimakaza itumanaho hifashishijwe za robot
Mu nama izwi nka MWC (Mobile World Congress), hari kumurikwa uburyo bwo kwimakaza itumanaho hifashishijwe za robot

Amafoto: Nezerwa Salomon