{Ku nshuro ya gatatu i Nairobi muri Kenya habereye amarushanwa ahuza abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga n’iza Leta zo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba aho Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) yahize izindi zo mu Rwanda.}
Aya marushanwa y’ibiganirompaka yabaye guhera tariki 4 kugeza kuri 5 Nzeri yabereye muri Kaminuza Gaturika ya Afurika y’Iburasirazuba iri i Nairobi muri Kenya, akaba yarateguwe n’ibiro bya EAC ku bufatanye n’umuryango GIZ.
Intego y’aya marushanwa ni ugufasha abanyeshuri ba kaminuza kugira uruhare mu kungurana ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye zigamije kugera ku buyobozi bumwe bwa Leta y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu biganiro bihoraho.
Abanyeshuri batandatu ni bo batoranyijwe guserukira u Rwanda muri ayo marushanwa; bane muri bo baturutse muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), abandi babiri baturuka muri Kaminuza y’u Rwanda.
Nyuma y’amarushanwa hari hateganijwe kugaragaza umunyeshuri warushije abandi muri buri gihugu kandi akanaba ambasaderi w’urubyiruko ku rwego rwa EAC (EAC Youth Ambassador).
Ni muri urwo rwego Peace Ndekezi Mukazi, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’Ububanyi n’amahanga muri ULK yagizwe Ambasaderi w’Urubyiruko mu Rwanda ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba akaba yungirijwe na Mwumvaneza Henry bose biga muri ULK.
Aya marushanwa kandi ni igikorwa ngarukamwaka ahuza abanyeshuri ba za kaminuza zo muri EAC akaba ari no muri urwo rwego n’umwaka ushize uyu mwanya wegukanwe na Sandra Mukesha, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu mu mategeko muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK.



Ibitekerezo 0