{Abanditsi b’amateka, Umufaransa Jean-Pierre Chrétien n’Umunyarwnda Marcel Kabanda, bagiranye ikiganiro na Jeune Afrique, basobanura ku gitabo bise “Rwanda: racisme et génocide, L'idéologie hamitique” aho banditse bavuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994, ndetse n’inkomoko yayo y’ukuri kuva mu kinyejana cya 19.}

Aba bagabo bombi bafatwa nk’inzobere mu mateka yo mu karere k’ibiyaga bigari, mu gitabo, bagerageje kugera ku mizi n’inkomoko by’urwango, ivangura ndetse n’ingengabitekerezo byahembereye Jenoside, babigaragaza bashingiye ku ngero z’ibyagiye bibaho berekana ko itabayeho nk’impanuka, ahubwo yakuruwe n’inyigisho mbi y’ivangura.
Bagaragazamo aho ingengabitekerezo y’ikiswe inkomoko z’amoko yatuye u Rwanda yavuye, ndetse bakagaragaza ukuntu inyigisho mbi yo kuvangura yagiye ikwirakwizwa, ari nayo yaje kuba ipfundo n’inkomoko bya Jenoside mbi yabereye ku butaka bwa Afurika, ndetse ubu ikaba igiye kwibukwa muri Mata, ku nshuro ya 20 hunamirwa abo yahitanye.
Mu riburiro ry’igitabo cyabo bagaragazamo inyandiko igira iti: "Iki gishushanyo cy’ivanguramoko cyavutse mu nganzo imwe n’iyakuwemo gushyamirana kw’aba-Aryens n’aba-Sémites. Imbuto y’iyo mitekerereze y’intyoza ni imwe haba mu majyepfo haba mu majyaruguru; Guhakana ubumuntu bwa bamwe, politiki y’iheza, hanyuma no kurimbura. Aba- Nilo-Hamites bagaragazwaga nk’abashaka kwigarurira no kunyaga mu maso y’Aba-Bantou, bo biyumva nk’aho aribo basangwabutaka, Abatutsis bahanganye n’Abahutu cyangwa Abanye-Congo, igitekerezo cy’inkomoko y’abatutsi kiracyakomeje kwiganza mu muco n’imibanire by’aba bombi.”
{Jean Pierre Chrétien ni Umufaransa w’umwanditsi w’ibitabo by’amateka wazobereye mu mateka ya Afurika, cyane cyane ayo mu Karere k’ibiyaga bigari.
Marcel Kabanda, ni Umunyarwanda wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba na perezida wa Ibuka France. }
{ Dore ikiganiro nyirizina Jean Pierre Chrétien na Marcel Kabanda, bagiranye na Jeune Afrique bavuga kuri iki gitabo banditse. }
Jeune afrique: Ese ingengabitekerezo ivangura Aba-Hamite ishingira kuki?
Jean-Pierre Chrétien: Iyi ngengabitekerezo yigaragaza nk’ishingira kuri siyansi, yagaragaye mu kinyejana cya 19, ishingiye ku kugabanyamo abirabura mu bice bibiri bihabanye cyane, hashingiwe; ku moko, ku miterere y’imibiri, ubwiza,… maze ubwoko bumwe bukaba ubw’abirabura b’ukuri, ubundi bugafatwa nk’ubw’abantu baba barabayeho habayeho kuvanga no kubyarana kw’abirabura n’abantu bavuye mu bihugu by’iburasirazuba (muri Aziya y’abarabu na Caucasia) aba banyuma bo bagiye bafatwa nk’aho bari hejuru y’abandi kubera uko kuba bafite inkomoko itari iyo muri Afurika gusa.
Jeune Afrique: Iyi myumvire ishingiye ku moko igaragazwa ku moko atandukanye y’abanyafurika nk’Aba-Peuls n’Aba-Massaïs. Kuki yaba yarakomeje kwamamazwa ikagera no mu karere k’ibiyaga bigari?
Marcel Kabanda: Kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19, u Rwanda n’u Burundi byabaye nk’ihinguriro ry’ubushakashatsi (Laboratoire) kuri icyo gitekerezo. Hanyuma ibyo rero byahise biba nk’igikoresho cyo gufasha abanyaburayi kubasha kugenzura no gutegeka Abo basanze muri ibyo bihugu. Bafata icyo gice cy’Abatutsi nkaho kitari abirabura by’ukuri, bakabafata nk’aho ari ubwoko buri hejuru, Abamisiyoneri n’abakoloni babifashishije nk’abafasha mu buryo bwabo bwo gukwirakwiza Ivanjiri no gutegeka mu buryo buziguye.
Abatutsi b’intoranywa bakomeye wasangaga ari n’abo mu rugo rw’i Bwami, bagaragajwe nk’aho bafite ubushobozi karemano bwo gutegeka, bituma iyo myumvire isakara hose no mu bandi bose basa nabo, nubwo batari kuba ari abo mu nzu y’i Bwami.
Naho ku bahutu bo, bafatwaga nk’abirabura bose basanzwe, baberewe gusa no kuba bavamo abagaragu beza. Aho ibyo byose byari ibigenda bishingira ku bitekerezo gusa……
Jean Pierre Chrétien: Igitekerezo cyemezwaga ahangaha, ni uko “mu mwijima wa Afurika”- nkoresheje imvugo ya Stanley- abirabura basanzwe batarashoboraga kuba barabashije kugira no kwishyiriraho ubwami buyobowe neza bufite inzego z’imiyoborere ziremetse neza. Ubwo byagombaga kuba byanze bikunze byarakozwe n’ubwoko bw’abantu baruta abandi, babonwaga nk’abakomeye bo mu atutsi.
Umushakshatsi w’Umwongereza John Speke, niwe wa mbere wabashije gusakaza icyo gitekerezo cy’uko higeze kubaho kwigarurira ibice no kwimuka kw’abantu baturutse mu burasirazuba bw’umugabane. Bityo Abatutsi bakaba bagomba kuba ari abo mu bwoko bw’Aba-Hamite [Abantu bo muri za Somalia na Ethiopia], naho Abahutu bakaba abo mu bwoko bw’Aba-Bantou [afurika yo hagati.
Jeune Afrique: Ubufatanye bw’abakoloni na Kiliziya bwaje kurangiza buhinduye ibintu ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’Abahutu. Ubwo ya ngengabitekerezo ishingiye ku ba-hamite yakomeje ite?
Marcel Kabanda: Twabashije kubona ihinduka ry’ibintu mu bigaragara, ariko ingengabitekerezo yo ubwayo ntiyahindutse. Mu buryo bumwe nk’uko ubukolonize bw’igihugu bwashingiraga kuri icyo gitekerezo cy’Aba-hamite, kwigobotora ubukoloni nabyo byashingiye ku myumvire.
Mu gatsiko gato k’Abahutu bari barabashije kwigishwa, havuyemo igitekerezo cy’uko u Rwanda rwaba rukolonijwe uburyo bubiri icyarimwe; harimo ubukoloni bw’abanyaburayi, ndetse by’agahebuzo hakaba n’ubukoloni bw’Aba-hamite baje gukoloniza Aba-Bantou
Niho rero haje kuvamo ko bisabira mbere ya byose kubanza gukizwa ubukoloni bw’Aba-Hamite, babonaga ko baba ari nabo bateje ikibazo cyane. Ni nacyo cyaje kuvamo "Révolution sociale" yo mu 1959, yari ishyigikiwe n’u Bubiligi ndetse na Kiliziya, aho Abahutu bongeye gufata icyo bitaga igihugu cyabo.
Jeune Afrique: Guhera ubwo iyi ngengabitekerezo yakoreshejwe mu gushyigikira politiki mbi y’ivangura ndetse no guhohotera Abatutsi…
Marcel Kabanda: Byari ukubohora abanyembaraga nke b’abahutu ku buhake bw’Abatutsi. Habayeho ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi, hatitawe ku kureba urwego rw’imibereho yabo; Gushimutwa, gukumirwa, gusahurwa,… kugeza ubwo hanabayeho kubica mu rwego ruhambaye mu mpera za 1963-n’intango za 1964.
Jeune Afrique: Mu ntango za 1990, Ingengabitekerezo y’Aba-Hamite yaje gukubirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside…
Jean Pierre Chrétien: Bigendeye mu mbaraga z’agatsiko k’abayobozi kagizwe n’Abahutu b’intagondwa, Impaka zose zahinduwe ko zishingiye ku moko. Mu yandi magambo, bahakanye ko haba hariho ikibazo cya Politike gikomeye hagati y’inyeshyamba za FPR, abatavuga rumwe na Leta b’imbere mu gihugu bari bagizwe ahanini n’Abahutu, ndetse na Guverinoma ya Habyarimana, ubutumwa guhindurwa ko ari intambara hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Habaho noneho gutera muri rubanda ko ari ingoma ya gihake igarutse ituruka mu mahanga.
Jeune Afrique: Ese iriya ngengabitekerezo yaje gutsindwa nyuma ya Jenoside?
Marcel Kabanda: Yego. Mu burasirazuba bwa Congo, agace gahana imbibi n’u Rwanda, ahaba Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, hagaragaye kubaho gusakarayo cyane kw’ikibazo cy’Aba-Hamite n’Aba-Bantou, bimeze nk’aho ari indwara bandujwe.
Ndetse nta n’ubwo iki kibazo ari icyo mu 1994; kuva mu 1963, hamamajwe inyandiko ivuga ku mugambi wo gukoloniza akarere kw’Abatutsi, wategurwaga muri Kivu y’amajyaruguru. Imyaka 30 nyuma yaho, kujya muri Congo kw’ingabo z’u Rwanda inshuro nyinshi zikurikiranya, abenshi babiketse nk’aho ari ishyirwa mu bikorwa rya wa mugambi bumvise wo guhanga ubwami bukomeye bw’Abatutsi n’Abahima "empire tutsi-hima". Muri icyo kibazo u Rwanda rwabyitirirwaga rugereranywa na Kagame, na Kagame akitirirwa Abatutsi bashaka kwigarurira amahanga.
Jeune Afrique: Undi mwanzuro udahamye, nk’uko mubivuga, uhuza iyi ngengabitekerezo n’abanenga politiki ya Amerika ya Mpatsibihugu ndetse na Sionisme y’Abisiraheli.
Jean Pierre Chretien: Ubu hariho udutsiko tw’abantu batandukanye bashishikazwa cyane na bene biriya bisobanuro byo mu rwego rwo kurangaza. Muri bo tubonamo n’abantu ubundi bamenyereweho kudaca hirya no hino muri Politiki, nk’abaharanira ingoma y’u Bufaransa, barwanya byimazeyo Abanyamerika, ndetse n’udutsiko tw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burayi no muri za Amerika ya ruguru.
Bose usanga bahuriye ku kintu kimwe cyo kurwanya uburyo bumeze nk’umugambi wo gushaka kugenzura isi yose uba warateguriwe i Washington. Muri urwo rwego, Abatutsi usanga babonwa nk’ibikoresho by’Abanyamerika n’Abongereza ndetse n’Abanya-Isiraheli hagamijwe kwigarururira Afurika yo Hagati. Nta n’ubwo twakwirengagiza ko mu nyandiko zo mu bihe by’ubukoloni nyinshi zagiye zigereranya Abatutsi ko ari ‘Abayahudi ba Afurika’.
Nk’iyo myizerere iri mu gitabo cya Pierre Péan, “Carnages”, aho Jenoside yakorewe Abatutsi igaragazwa nk’akantu gatoya mu mugambi wa rutura wo gushinga ubwami bw’Abatutsi n’Abahima, kugera muri Sudani.
Jeune Afrique: Mwanzura muvuga ko turi mu kintu cyo kugaragaza ibishingiye ahanini ku myizerere y’iyobokamana kurusha ibishingiye ku mateka atavugwaho rumwe.
Marcel Kabanda: Twibera mu kintu cyo kwineza. Iyo turi muri Afurika, ntitugenzura amateka ya vuba aha mu buryo bushingiye ku ngingo zimwe, nk’uko biba ahandi. Uburyo umugabane urebwamo nibwo buteza ikibazo.
Jean Pierre Chrétien: Hari intera nini cyane hagati y’ibyagiye bihimbwa n’ukuri. Muri Afurika, agaciro gashingira ku moko; mu mibare, mu guhitamo, mu kugena igisirikare, mu gutegura imigambi ya Politiki… Ni tutarekera aho ngo duhinduke dushobora kutazapfa dusobanukiwe n’impinduka za Afurika y’ahazaza.


Ibitekerezo 0