Ibi bihabanye n’uyu munsi kuko ubu ibijumba bishobora kuvamo ishoramari ritandukanye ndetse binatunganywamo ibicuruzwa binyuranye.

Ubu ibijumba bishobora gutunganywamo ifu ishobora gukorwamo imigati, ibisuguti, amandazi n’ibindi byifashishaga cyane ifarini.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bwerekana ko ibijumba bya kijyambere bifite ibara risa na orange imbere byifitemo Vitamin A muri byo ndetse ko bishobora kwifashishwa mu gukora bimwe mu bicuruzwa byakorwaga hifashishijwe ibikomoka ku ngano.

Kuri ubu imyaka ibiri irihiritse u Burusiya bushoje intambara kuri Ukraine. Ibi bihugu byombi byari bifatiye Isi runini mu kohereza ingano ikoreshwa; nk'u Rwanda rwakoreshaga 60% by'iyo rukurayo.

Iyo ntambara yatumye ibiciro by’ingano bitumbagira ndetse n’ifarini irazamuka cyane ku buryo n’ibicuruzwa bikorwa mu ifarini byahenze, bituma n’ingano yabyo igabanuka kubera izamuka ry’ibiciro.

Nk’umugati cyangwa irindazi ryagurwaga ijana kuri ubu ushobora kuribona kuri 200 Frw; hari n'ibindi bicuruzwa bigenda bizamuka uko bwije n’uko bukeye.

Mu guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro no kugabanya ingano zitumizwa mu mahanga, ubuhinzi bw’ibijumba bushobora kuba igisubizo kuko bishobora kwifashishwa.

Mu imurikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi riri kubera mu Rwanda, National Agriculture Show, Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, Munyabarame Denis, yagaragaje ko ibijumba bishobora guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro.

Ati “Murabizi ubu ibiciro ku biribwa byose byarazamutse n’igiciro cy’ingano cyarazamutse kuko inyinshi zituruka mu bihugu bya Scandinavia birimo u Burusiya na Ukraine, kubera ko hari intambara bisobanuye ko izivayo zagabanutse no kuzibona bigoranye.”

Yagaragaje ko nubwo abakora imigati bavuga ko batabona ifarine ihagije ariko na ya yindi iboneka ituruka ku yo Abanyarwanda bahinga cyangwa n’ibindi bihigu nka Kenya nubwo idahagije ariko ibijumba byaba igisubizo.

Ati “Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibi bijumba wabikuramo ifu, ikurwamo inombe ishobora kuvangwa n’inombe ituruka ku ngano ukaba wakora umugati urimo ifarini nkeya n’ibijumba.”

Yagaragaje ko umuntu ugiye kuwutunganya ashobora kugena ingano y’ibyo akoresha umugati we aho ashobora kugira 50% ku ngano n’ibijumba cyangwa 70% by’ibijumba na 30% by’ingano kimwe na 60% by’ibijumba kuri 40% by’ingano bitewe n’uwo yifuza gukora.

Ibijumba bifite ibara rya Orange kandi byera ahantu hose mu gihugu uretse mu gace k’ibirunga kubera gakonja cyane. Kuri ubu hari ubwoko butandukanye bw’ibijumba burimo Vita, Kabode, Cacearpedo na Ndamirabana.

Uwahinze neza ashobora kubona umusaruro ungana na toni 25 kuri hegitare, amababi yabyo ashobora gukoreshwa nk’imboga n’ibindi.

Kugeza ubu hagaragazwa ko abahinzi batitabira guhinga ibijumba mu buryo bwa kinyamwuga bitewe n’imyumvire Abanyarwanda bagifite ku bijumba ariko Umutubuzi w’Imbuto y’Ibijumba, Uwemeyimana Jeanne d’Arc, yemeza ko bishobora kuvamo ishoramari rikomeye.

Ati “Mbere guhinga ibijumba byari amaburakindi, ariko ubu si ko bimeze. Nkanjye ndi umutubuzi w’imbuto zabyo kandi mbona harimo ishoramari ritandukanye kuko ibi bijumba bifite umwihariko n’intungamubiri bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.”

Uyu muhinzi ufite ubushobozi bwo gutubura imbuto z’ibijumba akorera mu Karere ka Kayonza. Imbuto yatubuwe igurishwa hagati ya 300 Frw na 400 Frw ku kilo kimwe.

Mu Rwanda, Carl group ltd yatangiye gutunganya umugati ukomoka mu bijumba uzwi nka Vita Bread kandi umaze gukundwa n’abatari bake.

Abahanga bagaragaza ko ibijumba bishobora gukurwamo ifu yakifashishwa mu gukora imigati n'ibindi
Abahanga bagaragaza ko ibijumba bishobora gukurwamo ifu yakifashishwa mu gukora imigati n'ibindi
Ibi bijumba birimo amoko atandukanye
Ibi bijumba birimo amoko atandukanye
Umugati ukozwe muri ibi bijumba uba wuje intungamubiri
Umugati ukozwe muri ibi bijumba uba wuje intungamubiri
Ibijumba bishobora gukorwamo imigati
Ibijumba bishobora gukorwamo imigati
Ibi bijumba binakorwamo Ice Cream
Ibi bijumba binakorwamo Ice Cream
Ibi bijumba bikorwamo imigati
Ibi bijumba bikorwamo imigati