Nkombo ni Umurenge w’ikirwa kiri mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi ni umurenge ungana na kilometero kare 29,7 (29,7km2) harimo 22,7 km2 z’ubutaka na 7 km2 z’amazi. Nkombo ituwe n’ingo 3251, ikaba umurenge wa mbere mu w’icyaro mu gihugu hose ufite amashanyarazi ku rwego rwo hejuru kuko 52% y’ingo zifite amashanyarazi mu gihe abayafite mu gihugu hose ubu babarirwa kuri 32% gusa.

Amazi impande zose, ururimi rutumvwa n’Umunyarwanda wese, ugeze ku Nkombo bwa mbere abanza kugira ngo si i Rwanda. Hari na bamwe mu baturage bakivuga ko bagiye cyangwa bavuye mu Rwanda igihe bambutse ikivu nk’uko Padiri Hategekimana Berthele, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Saint Pierre Nkombo, yabitangarije IGIHE.

Ni Umurenge wifitiye uruganda rusukura amazi rwatangiye muri Gashyantare uyu mwaka, kuri ubu abagera kuri 81% bafite amazi meza ndetse bamwe muri bo bashoboye kwiyishyurira amavomero mu ngo zabo nk’uko Nizeyimana Jean Ben Fontaine umukozi ushinzwe ubutaka, imiturire n'ibikorwaremezo muri Nkombo yabyemeje.

Mukunzi Modeste, umusaza wahavukiye yarabihamije ati “Ubu mfite amazi meza mu rugo iwanjye guhera mu kwezi kwa Gicurasi, mfite amashanyarazi, mbese imibereho yabaye myiza ku buryo tutatekerezaga.”

Igitangaza mu kugezwaho amashanyarazi yambutse Ikivu

Uwari utuye Nkombo wese mu Ugushyingo 2010 ntiyibagirwa ibyo benshi bita igitangaza cyo ku Nkombo ubwo babonaga hashingwa amapoto abiri (imwe hakuno n’indi hakurya) ya mbere mu burebure mu gihugu ndetse ahana intera ndende utasanga hagati y’andi mapoto mu gihugu, insinga zikambutswa ikiyaga cya Kivu, urumuri rugataha ku kirwa cya Nkombo.

Mu cyasaga n’ibirori no kwibwira ko barota, benshi baraye hanze buracya bitegereza amatara, batangarira ibyo batibwiraga ko bishoboka ku kirwa.

Nizeyimana avuga ko aho umuriro ugereye ku Nkombo habonetse imirimo mishya irimo iy’ububaji, gusudira, gukorera abantu inyandiko (secretariat public), imashini zisya ifu n’indi ituma imibereho y’abaturage izamuka.

Umuriro kandi watumye imyigire n’imyigishirize iba myiza mu bigo by’amashuri, serivisi z’ubuvuzi mu Kigo Nderabuzima cya Nkombo zitera imbere, serivise za leta zirushaho kunoga ndetse n’ibikorwa by’amadini bigenda neza mu nsengero, kiliziya n’umusigiti.

Umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkombo ushinzwe ibarurishamibare, Birushya Antare, yavuze ko mu 2009 bakiraga abantu batarenga 500 ku kwezi, bari bafite imashini zidakoreshwa ariko ubu bakira abagera ku bihumbi bitatu barimo abagera kuri 300 baturuka hakurya y’ikiyaga bakajya kwivuza ku kirwa.

Yagize ati “Abagore benshi bavaga hano ku kirwa bakajya kubyarira ku Kigo Nderabuzima cya Nkaka hakurya y’amazi kuko ho hari umuriro. Umugore yabonaga ari hafi kubyara akambuka agacumbika hakurya y’amazi. Ubu rero basigaye babyarira hano ku buryo ku kwezi hano habyarira abagera kuri 40.”

Nta modoka barabona

Mukunzi Modeste w’imyaka 58, atuye mu Mudugudu wa Ngoma, Akagari ka Bigoga, wavukiye ku Nkombo akaba akihatuye avuga ko atigeze abona bitabwaho na leta ya mbere ya 1994 nk’uko bitaweho ubu.

Nubwo iterambere rigenda rihagera abaturage ba Nkombo bagashima
imiyoborere myiza, bifuza gusurwa na Perezida wa Repubulika kuri iki kirwa bakamushimira ku byagezweho, bakanamugezeho ibyifuzo bitandukanye.

Yagize ati “Hano turifuza imodoka. Abagore ba hano bagowe no guheka amatafari, amabuye n’imicanga bakabitwara ku mugongo babikura ku cyambu babigeza aho byubakishwa. Tubonye imodoka ikajya itwara imizigo byaba ari byiza, ni cyo kintu tubura.”

Abatuye ku Nkombo kandi bavuga ko bifuza kuzabona ikiraro kibahuza no hakurya kuko hari aho intera yo kwambuka amazi iri ntoya ku buryo bibwira ko hakorwa ikiraro.

Ikigo Nderabuzima cya Nkombo gifasha abagore bajyaga kubyarira hakurya ya Kivu mbere yo kubona amashanyarazi
Ikigo Nderabuzima cya Nkombo gifasha abagore bajyaga kubyarira hakurya ya Kivu mbere yo kubona amashanyarazi
Ibikoresho byubakishwa inzu nk'iyi zo ku Nkombo byikorerwa n'abantu, nta modoka ihaba yabihageza
Ibikoresho byubakishwa inzu nk'iyi zo ku Nkombo byikorerwa n'abantu, nta modoka ihaba yabihageza
Umukozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nkombo ushinzwe ibarurishamibare, Birushya Antare
Umukozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nkombo ushinzwe ibarurishamibare, Birushya Antare