Abavuga ibi ni bamwe mu miryango irenga 10 y’abavuka mu Mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Rango B mu Murenge wa Tumba, bahamya ko banyazwe ubutaka n’abari bashyigikiwe n’ubuyobozi bwariho ahagana mu mwaka wa 1997.
Nyirabikerinka Constasie yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ati "Intambara ikirangira muri 97 ni bwo bigabagabanyije amasambu yacu ariko ntitwahise twirukira kuburana kuko icyo gihe twari dufite ubwoba tutizeye umutekano bituma tubareka bakora ibyo bashaka"
Nyirabikerinka avuga ko mu gihe cyo kwigabanya ubutaka babwirwaga ko ari gahunda ya Leta yo gutuma Abanyarwanda baturana kandi bakanasezeranywa ko abafite abana bakuru nabo bazahabwa ibibanza.
Bahamya ko ahagana mu mwaka wa 1997 ubutaka bwabo bwigabijwe n’itsinda ry’abantu bageze nko muri 20 bahawe ibibanza n’abari abayobozi mu cyitwaga Umujyi wa Butare nyamara ntihatekerezwe uko ba nyi’ubutaka n’aba bakomokaho bazamera.
Umukobwa wa Nyirabikerinka ati "Nta kimbabaza nk’iyo mbona abantu batuye mu butaka bwacu tutarabugurishije ibibazo by’ubukene bitwugarije."
Nyirabikerinka uvuga ko amaze imyaka 27 apfakaye, afite abana 3. Yemeza ko ahitwa mu butaka bwe hubatsemo imiryango 5 yose itaramuhaye ingurane.
Abandi mu bafatiwe ubutaka bavuga ko bababazwa no kuba abana babo nabo bamaze gukura bakaba babura aho bubaka, bari mu bukene nyamara ubuyobozi bwakoze ibyo bukaba bwaratangiye kubyigurutsa n’ubwo bavuga ko bafite ibimenyetso.
Icyakora aho ikibazo kibera agatereranzamba bavuga ko bamwe mu bahafashe ibi bibanza batanahatuye ahubwo ko babifashe bakabigurisha bakajya mu masambu yabo y’imiryango, ndetse hakiyongeraho n’uko ubuyobozi bw’Akarere bwahakanye kugira uruhare mu itangwa ry’ibibanza.
Bavuga kandi ko batazakomeza guceceka, ko amazaherezo bazagana inkiko nk’uko ngo ab’inkwakuzi babitangiye, bityo bakavuga ko icyo urukiko ruzanzura kizabafasha gufata umwanzuro ku cyo nabo bakora.
Icyakora hari n’abavuga ko hari igihe Umukuru w’Igihugu yahagera bakamutekerereza ikibazo kikaba cyakemuka batageze mu nkiko.
Icyo abaturage bavuga ku mwifato w’ubuyobozi muri iki kibazo
Aba baturage bavuga ko bigeze kwishyira hamwe maze bakabaza Umuyobozi w’Akarere ka Huye icyo yabafasha.
Kayiranga Muzuka Eugene na we waje asanga iki kibazo, ngo yasabye ko abafatiwe amasambu bakumvikana n’abayafashe bakarangiza ikibazo.
Ariko bavuga ko ntacyo Akarere kakoze mu buryo bugaragara bwo kubafasha mu kurangiza iki kibazo, ko ahubwo kahishe ukuri kagahakana ko ubuyobozi bwariho bwabigizemo uruhare.
Bemeza ko Muzuka ngo yongeye gusaba ubugira kabiri ko impande zose zahura ariko abafashe ibibanza bakanga kwitabira bigatuma asaba ko bakwitabaza inkiko.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyanavuganye n’umwe muri aba baturage wagannye inkiko asaba kurenganurwa. Kayitsinga Emmanuel avuga ko yaje gusanga icyagoranaga mu rubanza rwe ari uko abihaye isambuye bavugaga ko bayihawe n’Akarere kandi ngo atari byo.
Kayitsinga usanzwe ari Umupolisi, yagize ati "Imbogamizi yambuzaga kubona isambu yanjye ni uko abayihaye babeshyaga ko bayihawe n’Akarere kandi si byo. Ubwo rero ngiye kuburana n’abihaye ibyanjye. Mu rukiko uwunganira Leta yaraje bafata icyemezo cy’uko abaturage bihaye batahawe n’Akarere kuberako nta cyangombwa na kimwe kigaragaza ko ari Akarere kahabahaye."
Nubwo Kayitsinga avuga ko urukiko rwasanze abaturage barihaye amasambu, abaturage bavuga ko bazi neza ko abababereye mu masambu batayihaye.
Umwe muri bo ati "Ibyo byo ntibishoboka ngira ngo iyo baza kuba barihaye ubuyobozi bwari kurangiza ikibazo mu buryo bworoshye kuko byari kuba ari inyaga ryeruye kandi dufite ingero zashingirwaho."
Kimwe mu byo berekana nk’ikimenyetso cy’uko isambu yatanzwe n’ubuyobozi kirimo ibyabaye ku mukecuru Mukakibibi Caritas na we uvuga ko yahawe ikibanza n’Akarere kandi akagihererwa rimwe n’abagera muri 20 ariko we akaza gusabwa n’ubuyobozi kugabana n’uwahoze ari nyir’ubutaka.
Uyu Mukakibibi ni uwo twakwita uwihaye ikibanza dukurikije ibivugwa n’Akarere kuko ko katemera ko hari umuntu kahaye ikibanza, kandi twanakwita uwahawe n’Akarere dukurikije ibyo avuga n’ibyo abaturage bavuga.
Aha Mukakibibi yanyerekaga ko ibipimo by’ikibanza yahawe ubuyobozi bwagarutse kukimugabanya n’abana b’uwahoze ari nyirubutaka (Ifoto/Nshimiyimana E)
Uyu Mukakibibi na we yashinjaga inzego z’Akarere kumubonerana kuba ari we wenyine wasabwe n’ubuyobozi mu bo baherewe ibi banza rimwe kugabana n’abana b’uwari nyir’ubwo butaka .
Icyo gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Sahundwa Pascal yabwiye Izuba Rirashe ko icyo kibazo kizwi no mu Karere kandi ko nta kundi byari kugenda.
Gusa yavugaga ko uwo byagaragara ko yatuye mu butaka butari ubwe yakwiyishyurira, ko bitabazwa Akarere cyangwa urundi rwego rwa Leta.
Sahundwa yagize ati "Twashyize mu gaciro nk’ubuyobozi dushakisha uburyo bose babona aho kuba kandi ibyo n’Umuyobozi w’Akarere arabizi ni cyo cyagombaga gukorwa gusa."
Yongeyeho ko kandi Mukakibibi atari guharirwa ubutaka maze ngo abana b’uwari nyir’ubutaka babure aho kuba.
Kayiranga Muzuka uyobora Akarere ka Huye yemera ko iki kibazo akizi, ariko ko uko kivugwa gutandukanye n’uko giteye.
Muzuka avuga uwo bohereje mu rukiko ari Kayitsinga Emmanuel kandi na we ngo byakozwe kuko babonaga kumvikana n’abatujwe mu butakabwe byananiranye.
Avuga ko ibi byabaye mu gihe hitwaga Umujyi wa Butare. "Aho hatujwe Abanyarwanda kimwe n’uko n’ahandi hantu henshi hatujwe abanyarwanda, ariko abari bahatuye bahawe ingurane. Barabariwe nako, babariwe ibintu byari ku butaka bwabo kuko icyo gihe ubutaka bwari ubwa Leta ariko ibyarimo ntabwo byari ibya Leta."
Muzuka avuga ko ibibazo bije aho abantu batangiye kubona ko hagenda haba heza cyera ngo hari ibihuru avuga ko ibyo ari byo byatumye bongera kuhifuza.
Yakomeje abwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, "Nta kibazo bafite kugeza uyu munota ni byabindi abaturage rimwe na rimwe baba bashaka gusa gusiragira cyagwa kumva ko hari uburenganzira batabonye, ariko urumva ko mu myaka irenze makumyabiri abaturage batujwe aho hantu. Nta kibazo gihari, ikibazo ni uko babona ibikorwa by’amajyambere ugasanga hari abagumura abaturage ariko urebye abaturage ubwabo nta kibazo baba bafite."
Ku kibazo cya Mukakibibi ufatwa nk’ikimenyetso cy’uko Akarere kaba karagaragaje ko kazirikana ko ubuyobozi ari bwo bwatanze ibibanza mu masambu y’abandi, Muzuka avuga ko ibyo atari ikibazo. "Ibyo se ni ibimenyetso? Keretse niba bari mu nkiko! Nonese kuba Mukakibibi yaragize umutima mwiza akagira ati iki kibanza bampaye reka mpeho n’abangaba ikibazo kirimo n’ikihe? Njye ndumva nta kibazo kirimo."
Nubwo uyu muyobozi avuga ko Mukakibibi yagabanye icyo kibanza ku bushake bwe ariko, Mukakibibi avuga ko yabitegetswe n’ubuyobozi, ndetse akongeraho kuba ari we wenyine wasabwe kugabana n’abandi kandi atari we wenyine wahawe ubutaka muri ubwo buryo.

Ibitekerezo 0