Ubwo Businge yari i Shangi mu Karere ka Nyamasheke, kluwa 26 Gicurasi 2015, aho yabonanye na bamwe mu bunzi bo muri aka Karere, mu ruzinduko rw’umunsi mu rwego rw’icyumweru cyahariwe kurangiza Imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Ubutabera buha agaciro Abunzi.

Minisitiri Busingye yashimiye Abunzi umurimo bakora kuko ari umurimo ufite uruhare runini mu kunga no kubanisha Abanyarwanda neza.

Yagize ati“Uyu murimo w’Abunzi utuma iterambere rizamuka, ni umurimo wo kubanisha abaturanyi ugasiga abantu babaye inshuti, abasiragiraga mu manza bagakora umurimo ubateza imbere.”

Minisitiri yemejhe ko uru rwego rwageze ku ntego yarwo kuko rwashyizweho kubera inyota y’umuco w’Abanyarwanda wo kubana mu mahoro.

Minisitiri Busingye yabwiye Abunzi ko ari bo bahanzwe amaso mu kubanisha neza abagiranye amakimbirane, ati “Ni mwe muri ku nkiko z’amahoro n’ubumwe by’Abanyarwanda”.

Yabasabye gukomeza kunga abaturage bakoresheje ukuri batabogama, by’umwihariko bakirinda ikintu cyose cyakwanduza isura y’umurimo bakora kikabatesha agaciro bahabwa.

Abunzi na bo bagaragaje ko bumva agaciro bafite karenza uko abaca imanza, nk’uko Hagenayezu Vedaste ukuriye Abunzi bo mu Murenge wa Shangi yabivuze.
Yagize ati “Twe ntituri abacamanza, turi Abunzi. Twunga abaturage kandi bigatanga umusaruro.”

Yagaragaje ko nubwo umurimo bakora usaba ubwitange, bawukora bawukunze kuko ari umusanzu baba bashaka guha Igihugu.

Baboneyeho kugaragaza ko bagihura n’imbogamizi zishingiye ku myumvire mike y’abaturage, aho batekereza ko baje mu rukiko, maze bagahangana kandi abunzi bagamije kunga gusa.

Izindi mbogamizi bafite zishingiye ku mategeko agenga uru rwego n’ifasi rukoreramo, aho abaturage babiri batuye mu tugari tunyuranye badahabwa serivisi bagasabwa kujya mu rukiko.

Kuri iki kibazo Minisitiri yababwiye ko itegeko riri kuvugururwa, abasezeranya ko n’ibindi bibazo bafite bizwi kandi bizabonerwa ibisubizo vuba.

Urwego rw’Abunzi rwashyizweho mu mwaka wa 2004, rugaragaza umusaruro mu butabera bw’u Rwanda, ahanini bwibanda mu kunga abagiranye ibibazo n’amakimbirane. Kugeza ubu hari abamaze imyaka irenga 10 bakora uyu murimo, ukorwa hadategerejwe igihembo.