Byakunze kuvugwa ko umwuga w’itangazamakuru urimo ruswa mu buryo bugaragara ariko butavugwa cyane. Kuva muri 2003 hatangira itangazamakuru ryigenga ryiganjemo radiyo, itangazamakuru rya​komeje gukura​ umunsi ku munsi, ariko bamwe barikemangamo ruswa.

TI-R yakoze ubushakshati buva imuzi icyo kibazo maze igaragaza uko ihagaze mu itangazamakuru yaba iryandika rigasohora impapuro, iryandika kuri intern​e​t, irikoresha amajwi, n’irikoresha amashusho.

Imitekerereze y’abantu ​k​uri ruswa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Kuri iyi ngingo TI-R yavuganye n’inzego ebyiri; abakora itangazamakuru n’abagenerwabikorwa baryo​.​

Mu bakora itangazamakuru 388 babajijwe muri ubwo bushakashatsi, bose bavuze ko itangazamakuru ririmo ruswa. Abandi bagenerwabikorwa cyangwa abakorana n’itangazamakuru babajijwe 1093 nabo bose (100%) bemeje ko mu itangamakuru mu Rwanda hari ruswa.

Umwe mu banyamakuru babajijwe muri ubwo bushakashatsi yagize ati “​N​kurikije igisobanuro n’ubwoko bwa ruswa, irahari mu itangazamakuru ryacu” (Urupapuro rwa 25 rw’igitabo cy’ubushakshatsi.)

Ni iyihe ruswa igaragara mu itangazamakuru ryo mu Rwanda?

Ubu bushak​a​shatsi bugaragaraza ko abakora itangazamakuru ubwabo bemeza ko ruswa y’amafaranga (66%) ariyo yiganza cyane mu mwuga wabo, igakurikirwa n’icyenewabo (60 ikimenyane (54%), ruswa ishingiye ku gitsina (43%) no guhabwa impano (39%) .

Abakorana n’itangazamakuru biswe abafatanyabikorwa b’itangazamakuru, bemeje ko ruswa y’amafaranga ari ​yo​yamunze itangazamakuru (72%) igakurikirwa n’icyenewabo (61%) ruswa ishingiye ku gitsina (49%) ikimenyane (48%), no guhabwa impano (35%).

Ubu bushakashatsi bw​a​garagaje bidasubirwaho ko ibyajya bivugwa mu matamatama ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryamunz​w​e na ruswa, bifite ishingiro.

Umwe mu banyamakuru yabwiye abakoze ubu bushakashatsi ati “Ruswa igaragara no mu bayobozi b’ibitangazamakuru, igihe bari gutanga akazi n’ibindi​; ​urugero​​ hari inshuti yange yambwiye ko mbere yo kugushakira akazi mu gitangazamakuru cya hano mu Rwanda, ugomba kubanza kumwemerera ko uzamuha amafaranga runaka, igihe uzaba uhawe akazi. Wenda nibaguhemba nka 800,000 nawe ugomba kuzamuha 200,000.

Ibice byibasiwe na ruswa mu Itangazamakuru

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igice kiza ku isonga muri ruswa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ari ugushaka no guhabwa amatangazo yamamaza (Advert)

Ku bantu batabizi, burya ibitangazamakuru hafi ya byose mu Rwanda bitunzwe no kwamamaza (Advert)

Iki ​cy​iciro cyamunzwe na ruswa ku kigero cya 45% ushingiye ku buhamya bw’abakora itangazamakuru ubwabo, naho washingira ku buhamya bw’abakorana n’itangazamakuru ugasanga ko ruswa muri iki ​cy​iciro iri ku kigero cya 34%.

Akenshi iyo ibigo bikomeye bigiye kuguha ​k​ontaro yo kubyamamaza, bigusaba ko nta kintu na kimwe uzabavugaho kibi.

Ni bande baha ruswa itangazamakuru?

Ubu bushak​a​sh​a​tsi bwanacukumbuye inkomoko ya ruswa ivugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda maze busanga inzego z’abikorera (Private Sector) ari zo ziha itangazamakuru ruswa nyinshi, hakurikiraho inzego z’ubutegeti bwo hejuru muri Leta hagakurikiraho inzego z’ibanze.

Yaba ari abakora itangazamakuru n’abagenerwabikorwa baryo banavuze n’imiryango ya Sosiyete Sivile itanga ruswa mu itangazamakuru.

Umwe mu babajijwe ya​gize​ ati “hari abanyamakuru bahabwa ruswa n’abayobozi b’uturere, yaba ari gukora inkuru, akibagirwa amahame y’umwuga. Hari n’igihe abanyamakuru bahanahana amazina ya ba meya bakunze gutanga za ruswa.”

Ubu bushakshatsi bugaragaza ko ibitangazamakuru by’ubucuruzi cyangwa by’abantu ku giti cyabo, ari byo bibonekamo r​u​swa (73%) cyane kurusha ibitangazamakuru bya Leta 24%”

Ikin​d​i ubu bushakashatsi bugarukaho, ni ukugaragaraza ko ibinyamakuru bisohoka ku mpapur​o​ (Print media) aribyo birya ruswa cyane, hagakurikiraho amaradiyo hakaza n’ibinyamakuru byandika kuri internet.

Amafaranga atangwa cyangwa akakirwa nka ruswa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ari hagati ya 5000, na 1,500,000 frw​.​

Abatanga iyo ruswa bayiha itangazamakuru basobanuye ko impamvu batanga iyo ruswa ari ukugira ngo inkuru zabo zitambutswe mu bitangazamakuru, kwigura ngo hatagira ugusebya, kubona akazi…

Abahanzi bo banagaragaje ko nta muhanzi ushobora kuzamuka adatanze ruswa ku banyamakuru aribyo bita (kuguha hit)

Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni ibititwa ruswa ari nabyo bifatwa nka ruswa; GITI​.

Ijambo GITI ku banyamakuru rikunze gukoreshwa nk’amafaranga y’urugendo cyangwa ayo amafaranga yo guhaha amafunguro ahabwa umunyamakuru, igihe bagiye mu kazi ko gutara amakuru, batayahawe n’ibigo by’itangazamakuru bakorera ahubwo bakayahabwa n’abababatumiye ngo batare amakuru.

Ibi byose T​I​-R yarabigaragaje inasaba Leta gufata ingamba zo gukumira iyi ruswa mu Itangazamakuru kuko nikomeza, bifite ingaruka nini ku gihugu, yaba ku bukungu no kugeza amakuru ku banyarwanda.

Marie Ingabire umuyobozi wa TI-R yakoze ubushakshatsi
Marie Ingabire umuyobozi wa TI-R yakoze ubushakshatsi