Babitanze nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere, Ubukungu n’Imari ikubiyemo ibitekerezo bya Sena ku mbanzirizamushinga y'ingengo y'imari y'igihe giciriritse y'umwaka wa 2023/2024 hamwe n'imibare y'ikigereranyo cy'ingengo y'imari ya 2023/2024-2025/2026.
Guverinoma iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari izakoreshwa mu 2023/24, bigaragara ko ingengo y’imari mu gihe giciriritse yiyongereye kandi amafaranga ava imbere mu gihugu agize igice kinini cyayo kandi na yo ariyongera, byerekana kwigira kw’igihugu.
Ingengo y’Imari ya 2023/2024 ni miliyari 5.030,1 Frw, yiyongereyeho miliyari 265.3 Frw bingana na 6% ugereranyije na miliyari 4.764,8 y’ingengo y’imari ivuguruye ya 2022/23.
Ingengo y’imari igenewe ubuhinzi yaragabanutse iva kuri miliyari 176 Frw mu 2022/2023 igera kuri miliyari 157 Frw mu 2023/2024, nyamara umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku gipimo gito cya 2%, by’umwihariko umusaruro w’ibiribwa wazamutse kuri 1% mu 2022/2023.
Abasenateri bagaragaje ko hakenewe kongerwa amafaranga agenewe ubuhinzi hibandwa ku buhinzi bugezweho, ku bihingwa byera vuba biramira abaturage no ku ishoramari mu buhinzi kugira ngo igihugu gishobore kwihaza no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Senateri Nsengiyumva Fulgence ati “Muzi ko ubuhinzi burimo Abanyarwanda benshi niho bavana amaramuko, ubukungu bwabo kubona rero bavuga ko iyari yateganyijwe mu mwaka ushize turimo kurangiza yagabanutse mu mwaka utaha wibaza icyo bashingiraho.”
Binyuze mu masezerano yitiriwe aya Marabo, Afurika Yunze Ubumwe yiyemeje ko ibihugu bigomba kujya bigena nibura 10% by’ingengo y’imari mu buhinzi.
Senateri Nsengiyumva ati “Aho kugira ngo tuvuge ngo hakenewe kongerwa amafaranga twari dukwiriye kwibutsa iki kintu kubera uburemere n’agaciro k’ubuhinzi. Kuva mu 2023 kugeza mu 2026 urebye impuzandengo ni 4,5%. Umwaka ushize byari 3,7% umwaka utaha ni 3% […].”
Senateri Mupenzi George yasabye ko mu kugena ingengo y’imari izakoreshwa mu 2023/24 ndetse no mu myaka itatu iri imbere hakwiye kwitabwa cyane ku bikorwa Umukuru w’Igihugu aba yaragiye yemerera abaturage mu bihe bitandukanye.
Perezida wa Komisiyo y’Iterambere, Ubukungu n’Imari, Nkusi Juvénal, yavuze ko ibikorwa Perezida Kagame yemereye abaturage n’ibyemejwe mu nama z’Abayobozi bakuru b’Igihugu ari 65.
Avuga ko muri byo 27 bingana na 41.5% byarakozwe birarangira, 17 bingana na 26.1% biracyakorwa.
Ni mu gihe ibindi 21 bingana na 32.4% bitarakorwa aho hakenewe gushaka ingengo y’imari igenewe ibikorwa bitarakorwa no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryaryo, bikarangira mu ngengo y’imari y’igihe giciriritse (2023/2024-2025/2026).
Ni ibintu abasenateri basabye ko bihabwa umwihariko ku buryo byakwihutisha cyane ko ibyinshi biba ari ibikorwaremezo bifitiye inyungu abaturage.








Ibitekerezo 0