{Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo Kamere (RNRA) gitangaza ko kuva ubutaka bwatangira kubarurwa mu mwaka wa 2009 amasambu ibihumbi 11 na 840 muri miliyoni 10 na 600 afite ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku buharike n’izungura.}

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku mpinduka zimaze gukorwa mu bijyanye n’ubutaka, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutaka muri RNRA, Didier Sagashya, yashimangiye ko kuva mwaka wa 2009 mu Rwanda hamaze kubarurwa amasambu miliyoni 10 n’ibihumbi 600.

Sagashya avuga ko mu kubarura ubutaka habonetse amasambu afite amakimbirane ibihumbi 11 na 840 kandi menshi muri yo ahwanye na 80% afite ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku izungura, ku minani n’ubuharike.

Yagize ati “Ubuharike ni bwo buri hejuru kuko mu gihe bandikishaga ubutaka wasangaga haza umuntu akavuga ati ‘kuri ubu butakanga umwana wanjye agomba kuzabonaho umunani, uyu mugabo ntimuzamuhe icyemezo cy’ubutaka atemeye uwo munani icyo gihe tukandikaho amakimbirane’.”

Muri ayo masambu yose byabaruwe hamaze gukorwa ibyangombwa by’ubutaka ku masambu agera kuri miliyoni 8 na 400.

Sagashya avuga ko impamvu ayo masambu ari yo yakorewe ibyangombwa yonyine ari uko ayandi ba nyira yo bayabaruje ntibuzurishe amakuru ndetse n’ababikoze ntibayatange yose.

Kuva kandi ibyangombwa by’ubutaka byatangira gutangwa, miliyoni 6 na 500 ni byo bimaze gufatwa na ba nyirabyo.

Sagashya akomeza asobanura ko impamvu hari ibyangombwa bitarafatwa ari uko ba nyirabyo batabyitaho bagahugira mu mirimo, abandi bo akaba ari abatuye i Kigali bafite amasambu mu ntara batagiye kubifata.

Uretse abantu bari mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cy’ubudehe basonerwa, Abandi badafata ibyangombwa ni abafite udusambu twinshi dutandukanye babona amafaranga yo gutanga kuri buri cyangombwa cy’isambu yarababanye menshi bakabireka ndetse n’abanga kubifata kuko bavuga ko mu ngo zabo nta mutekano bifite bagahitamo kubirekera mu buyobozi ngo Leta ibibike.

Bivugwa ko ibi byangombwa byose bitarafatwa bigiye gukurwa ku tugari bijyanwe ku turere ari ho bizajya bifatirwa kuko byagaragye ko mu tugari byangirika bitewe n’uko aho bibitse haba hatameze neza.

Kugeza ubu mu bijyanye no kubarura ubutaka hari hasigaye amasambu y’abatuye mu midugudu kuko mbere y’uko itegeko ry’ubutaka rivugururwa mu mwaka wa 2013 rigasimbura iryo muri 2005 bwandikwaga kuri Leta. Itegeko rishya ry’ubutaka rivuga ko noneho ubutaka bw’abatuye mu midugudu ari ubw’abahatuye.

[email protected]