Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026 i Kigali, ni ubwa mbere uru rwego rutangiye kumva ubujurire kuva rwashyirwaho muri Mata uyu mwaka. Kibera mu muhezo ku bw'umutekano w'abajurira.

Mu cyumweru cya mbere, biteganyijwe ko uru rwego ruzumva ubujurire burenga 20, aho abajuriye bazahabwa uburyo bwo gusubirishamo ibyemezo by’ubutegetsi byafashwe ku busabe bwabo bwo guhabwa ubuhunzi.

Uru rwego rwatangaje ruzakora mu bwigenge no kutabogama, hagamijwe gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no kubahiriza inzira ziteganywa n’amategeko mu gufata ibyemezo bireba impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi.

Ubujurire butangwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe usaba sitati y’ubuhunzi cyangwa impunzi yamenyesherejwe icyemezo cy’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

Gutanga ubujurire ku rwego rwa mbere bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IECMS (Integrated Electronic Case Management System), aho usaba agomba gutanga ubujurire bwe akurikije amabwiriza ateganyijwe.

Ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro baba mu nkambi bakeneye ibisobanuro, bazajya begera abakozi ba UNHCR ndetse n’abafatanyabikorwa mu by’amategeko bo mu muryango Prison Fellowship Rwanda bakorera mu nkambi, kugira ngo babafashe kubona amakuru n’ubujyanama mu by’amategeko ku bijyanye n’ubujurire, mu gihe ababa mu mijyi basabwa kugana ikigo Gikondo Community Center.

U Rwanda rumaze igihe rwakira abantu bahunga intambara, ihohoterwa n’ibindi bibazo bibangamira umutekano wabo, cyane cyane abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi zigera ku 139.683.

U Rwanda kandi rukorana n'ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, binyuze muri gahunda ya ETM yo kwakira by’agateganyo impunzi n’abasaba ubuhungiro baturuka muri Libya.

U Rwanda rucumbikiye impunzi n'abasaba sitasi y'ubuhunzi barenga ibihumbi 139 barimo abaturutse muri Libya