{Minisiteri y’uburezi iri gusuzuma ibyagezweho muri gahunda y’Uburezi kuri bose yatangijwe mu mwaka w’2000 muri Afurika, ariko u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bike bitaratanga raporo y’uko iyo gahunda yagenze.}
Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo, Minisitiri wayo, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iri suzuma rigamije kugaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 14 ishize, kureba imbogamizi ku ireme ry’uburezi, bikazanafasha gutegura no kunoza gahunda z’intego z’ikinyagihumbi u Rwanda rwiyemeje.
Muvunyi Emmanuel, Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB), yavuze ko ari igikorwa cy’igenzura kizamara amezi 6, u Rwanda rwo rugikoze rukererewe kuko mu bihugu 14 byari byasinye amasezerano yo kugira uburezi kuri bose mu 2,000 yabereye muri Senegali, ibihugu 3 bya Seychelles na Madagascar n’u Rwanda ni byo bitarakora raporo y’igenzura mu gihe ibindi byayiyarangije.
Yagize ati “Mu mezi atandatu turaba tuyirangije, turi kureba ibyagezweho ku burezi kuri bose tubisuzuma, hakaboneka n’ibitekerezo by’abantu batandukanye mu kuzakomeza kunoza ireme ry’uburezi mu Rwanda.”
Mu byagezweho, hari abashoboye kwiga mu ndimi zombi, Igifaransa n’Icyongereza, ababashije kuza kwiga mu Rwanda kimwe n’umubare w’abantu bize gusoma no kwandika bakuze, gushishikariza urubyiruko kwiga imyuga, kugira umubare munini w’amashuri na za kaminuza, uburezi kuri bose mu mashuri abanza, harimo uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9YBE na 12YBE).
MINEDUC ivuga ko hari byinshi byagenze neza nubwo hari n’ibitaragenze neza bigomba kuzashyirwamo imbaraga.
Iri suzuma rizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo amahugurwa, gukorera mu matsinda atandukanye hungurana ibitekerezo ku byarushaho kunoza ireme ry’uburezi kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muri za Kaminuza.
Mu cyumweru gishize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) ryasohoye raporo ikubiyemo uko gahunda y’uburezi kuri bose ihagaze, u Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya mbere ku isi mu byagabanyije umubare w’abana bata ishuri ku kigereranyo cya 85%, nyuma ya Laos na Vietnam.

Ibitekerezo 0