Aya marushanwa ahuje ibihugu bitandatu bya Afurika yakozwe mu nzego zitandukanye zirimo ubwubatsi, ubutetsi, gukoresha robots mu nganda, gusudira, gukora ibijyanye n’amashanyarazi no gutunganya imisatsi.

Abitabiriye amarushanwa bari guhatanira mu Ishuri Rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga rya Kigali (IPRC), kuri uyu wa Gatanu akaba aribwo hazatangazwa abahize abandi muri Kigali Convention Center.

Yaba abatetsi, abubatsi cyangwa se abandi bahatana mu bindi, kuri uyu wa Kane, Minisitiri Mutimura yabasuye buri umwe ahugiye ku kizaminingiro cye, aho buri wese yabaga acunganwa no kwihutisha akazi, agatanga abo bahatana kandi ibyo yakoze yabinogeje.

Ati “Ni amarushanwa aha umugisha urubyiruko rwacu kugira ngo turebe ubushobozi bwabo mu myuga itandukanye; biraduha igishushanyo cy’aho urubyiruko rwacu rugeze muri Afurika.”

Muri uko kumenya aho Abanyarwanda bageze, Mutimura yavuze ko bizatuma bamenya aho kongera imbaraga mu kunoza imyigishiriza mu bumenyingiro.

Yanavuze ko igihugu cyahuye n’ibigo bitandukanye byo hirya no hino ku Isi birimo ibyo mu Budage n’u Busuwisi [ibihugu byateye imbere cyane mu bumenyingiro], bikazajya binafasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kubona amahugurwa mu nganda zaho.

Minisitiri w’Uburezi yashimangiye ko politiki u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubumenyingiro, ari inzira nziza yo gutuma abarangiza amashuri babasha kwihangira imirimo, bagafasha igihugu kugera ku iterambere cyifuza.

Abarangiza ubumenyingiro bagira amahirwe menshi yo kwihangira imirimo, ntibatege amaso kwaka akazi.

Mutimura yanemeje ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira bwa mbere muri Afurika aya marushanwa, bigaragaza ko hari byinshi rumaze kugeraho mu bumenyingiro.

Aya marushanwa asanzwe aba ku rwego rw’isi, agategurwa n’umuryango witwa ‘World Skills International’.

Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa ni 33 harimo Abanyarwanwa 16.

Ibihugu bitandatu bya Afurika nibyo byitabiriye amarushanwa y'ubumenyingiro
Ibihugu bitandatu bya Afurika nibyo byitabiriye amarushanwa y'ubumenyingiro
Abanyeshuri biga iby'ubumenyingiro bari gusura ku bwinshi aho amarushanwa ari kubera nabo bikabafasha
Abanyeshuri biga iby'ubumenyingiro bari gusura ku bwinshi aho amarushanwa ari kubera nabo bikabafasha
Abari guhatana mu gukoresha za robots mu nganda bakora ibikorwa byabo
Abari guhatana mu gukoresha za robots mu nganda bakora ibikorwa byabo
Abatetsi nabo baba bafite ibiribwa n'ibikoresho byose  nkenerwa mu gutegura vuba ifunguro ryifuzwa
Abatetsi nabo baba bafite ibiribwa n'ibikoresho byose nkenerwa mu gutegura vuba ifunguro ryifuzwa
Jallah Gibson wo muri Liberia mu marushanwa yo gukora ibyerekeye amashanyarazi
Jallah Gibson wo muri Liberia mu marushanwa yo gukora ibyerekeye amashanyarazi
Minisitiri Mutimura aganira n'umwe mu bakurikirana abarushanwa mu butetsi
Minisitiri Mutimura aganira n'umwe mu bakurikirana abarushanwa mu butetsi
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène, ageze aho abarushanwa mu gusudira bari bari gukorera
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène, ageze aho abarushanwa mu gusudira bari bari gukorera
Minitiri w'Uburezi, Mutimura Eugène n'Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi, bakurikiye amarushanwa mu bumenyingiro
Minitiri w'Uburezi, Mutimura Eugène n'Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi, bakurikiye amarushanwa mu bumenyingiro
Uyu mukobwa wo muri Uganda yahatanye mu bwubatsi
Uyu mukobwa wo muri Uganda yahatanye mu bwubatsi
Turinayo Janvier wiga mu mwaka wa gatatu w’ubwubatsi ari kwerekana ubuhanga bwe mu bwubatsi
Turinayo Janvier wiga mu mwaka wa gatatu w’ubwubatsi ari kwerekana ubuhanga bwe mu bwubatsi
Umunyarwandakazi ashishikaye ngo azahige abaturutse mu bindi bihugu mu gutunganya imisatsi
Umunyarwandakazi ashishikaye ngo azahige abaturutse mu bindi bihugu mu gutunganya imisatsi
Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr James Gashumba na Ministiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene, basobanurirwa ibyerekeye amarushanwa y'ubumenyingiro
Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr James Gashumba na Ministiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene, basobanurirwa ibyerekeye amarushanwa y'ubumenyingiro

Amafoto menshi kanda hano

Amafoto : Moise Niyonzima

[email protected]