Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, yasobanuriye Inteko ko aya masezerano u Rwanda rwayashyizeho umukono mu rwego rwo rwo guteza imbere inyungu z’ubuharirane mu bucuruzi no gukomeza intego rwihaye yo kuba ihuririro mpuzamahanga n’akarere.

Muri ibyo bihugu u Rwanda rwasinyanye nabyo amasezerano harimo Venezuela, Saint Lucia, New Zealand, Mauritanie, Malta, Maldvives ,Latvia ,Repubulika ya Czech, Repubulika ya Cuba, Colombia, Barbados , Bangladesh ndetse na Antigua na Barbuda.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko hagomba kubaho amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu kugira ngo habeho gutwara abantu mu kirere no mu mijyi y’ibyo bihugu byagiranye amasezerano.

Yavuze ko gusinyana amasezerano n’ibihugu 15 mu bihe bitandukanye hari hagamijwe guteza imbere ubuhahirane mu bucuruzi hakoreshejwe uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Ati “Gushyira umukono kuri aya masezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe indege, bituma habaho gufungura umuyoboro wo gutwara abantu n’ibintu hagati y’u Rwanda n’igihugu byasinyanye amasezerano, mu rwego rwa gahunda igihugu cyihaye mu kuba ihuriro mpuzamahanga n’akarere cyane cyane kikaba nk’imbuga ihuza uturere twa Afurika, u Burayi, Aziya ndetse n’Isi.”

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko aya masezerano yasinywe azatuma Kigali iba ihuriro ry’ibigo by’indege ziva cyangwa zijya muri ibyo bihugu byasinyanye amasezerano n’u Rwanda.

Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko ari byiza ko u Rwanda rugiye kongera umubare w’ibihugu Sosiyete y’Indege ya RwandAir izajya yerekezamo ariko hakwiye kureba uburyo ibyo bihugu byazaba isoko ry’u Rwanda, aho kugira ngo u Rwanda arirwo ruba isoko ryabyo gusa.

Ati “Dufite RwandAir itwara abantu n’ibintu mu kirere ariko ntabwo ijya muri ibi bihugu uko ari 15, nashakaga kumenya inyungu tuzagira muri aya masezerano, igihe RwandAir yaba iterekezayo ngo n’indege z’u Rwanda zibyungukiremo.”

Depite Bigumisa Safari Théoneste yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba u Rwanda rugiye kubona ibindi byerekezo bishya RwandAir ishobora kuzajya ikoreramo ingendo.

Abihurizaho na Depite Léonald Ndagijimana wagize ati “Njyewe byandenze, kuko kumva ko indege zacu zigiye kugera mu bihugu bingana gutya, njyewe ndabibonamo intambwe idasanzwe. yane cyane yaba ari ku birebana n’amasoko, abantu kumenya aho imirimo izaba iri, njye ndumva mbishyigikiye cyane.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko kugeza ubu u Rwanda rumaze gusinya amasezerano 73 mu bihugu 123 bigize Isi ndetse harimo amasezerano 50 yo muri Afurika, aho u Rwanda rusigaje gusinyana n’ibihugu bitatu gusa byo ku Mugabane wa Afurika.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’ibihugu mu bijyanye no gufunguranira ikirere atuma igihugu cyaguka.

Ati “Atuma u Rwanda rwanda, rwaguka. Inyungu rero tuvanamo ziri mu buryo bubiri, RwandAir ni ikigo gicuruza, kigamije kwagura aho kijya kandi murabizi ko kugira ngo tunyure muri izi nzira zo kugira ngo amasezerano asinywe bifata umwanya.”

“Tukavuga ngo RwandRir ni ikigo gicuruza ariko inzira zijyanye n’ibya politiki byaranogejwe. Ni ukugiharurira inzira, ikindi nacyo gikomeye ni ukuba u Rwanda rwifuza kuba ihuriro ry’ibyo gutwara abantu n’ibintu mu kirere haba muri Afurika no ku Isi.”

Minisitiri Dr Gasore avuga ko kuba RwandAir ishobora kuzajya ijya muri kimwe muri biriya bihugu cyangwa indege zabyo zikaza mu Rwanda byose birimo inyungu ku gihugu.

Ati “Kuba indege yo muri Aziya y’Epfo ishobora kuza ikanyura mu Rwanda, igafata abagenzi cyangwa ikahageza abandi, ba bagenzi bakajya i Burayi cyangwa muri Amerika, nayo ni inyungu.”

“Ni ukuvuga ngo turafungurira amarembo RwandAir ngo yaguke ariko turafungura n’igihugu, turagura n’igihugu iyo dukora aya masezerano n’ibindi bihugu.”

Minisitiri Dr Gasore avuga ko RwandAir ari ikigo gikomeje kwiyubaka, ishora imari mu bikorwaremezo by’indege n’ibindi bisabwa kugira ngo ibashe kuba ikigo gikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Abadepite bemeje ko u Rwanda rufunguranira ikirere n'ibihugu 15
Abadepite bemeje ko u Rwanda rufunguranira ikirere n'ibihugu 15
Guverinoma yasobanuye ibijyanye no gufunguranira ikirere n'ibihugu 15 bishya
Guverinoma yasobanuye ibijyanye no gufunguranira ikirere n'ibihugu 15 bishya
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye gufunguranira ikirere n'ibihugu 15, ari amahirwe kuri RwandAir
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye gufunguranira ikirere n'ibihugu 15, ari amahirwe kuri RwandAir
Aya masezerano azazanira inyungu RwandAir isanzwe ijya mu byerekezo birimo Paris
Aya masezerano azazanira inyungu RwandAir isanzwe ijya mu byerekezo birimo Paris