Ubwo buryo bushya buzahuza imibare y’ibigo bya leta bitandukanye, birimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe Irangamuntu, uturere, Ibitaro, Minisiteri y’ubutabera n’iy’abandika abaturage ku rwego rw’Imirenge.

The New Times yatangaje ko gahunda yo gushyiraho ubwo buryo yavuzweho bwa mbere mu cyumweru gishize ubwo abayobozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) bitabaga Inteko Ishinga Amategeko.

Umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa, yavuze ko buzafasha kubona imibare ya ngombwa izafasha igihugu mu igenamigambi rihamye.

Yavuze ko guverinoma, izagira imibare y’ukuri y’impfu z’ababyeyi, abana n’igitera imfpu z’abaturage.

Ati “Kumenya impamvu z’ukuri bizafasha Minisiteri y’ubuzima gutanga inyunganizi y’ingamba zatuma hakumirwa impfu mu gihe kizaza”.

Iyo ntambwe kandi izafasha Minisiteri y’ubuzima, kumenya imibare y’ukuri y’abana bakingiwe indwara runaka mu gihe runaka.

Ati “Iyo mibare niba idahari bashobora [guverinoma] kugura inkingo nyinshi zidakenewe, cyangwa hakaba ahari nyinshi ahandi zabuze.”

Minisitri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko imibare y’imibereho y’abaturage ikenewe cyane kuko ari yo ishingirwaho mu buzima, uburezi n’imiyoborere.

U Rwanda rwitaye ku guteza imbere irangamimerere ngo rworoherwe mu iterambere ry’abaturage, muri politiki z’igihugu no gufata ibyemezo.

Ati “Iyo imibare nk’iyo idahari, bituma hitabazwa imibare y’ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bukorwa buri myaka itanu n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamirare, kandi ni igihe kirekire.”

Itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango, rivuga ko umwana yandikwa mu minsi 30 avutse.

Abana bavutse bandikwa n’abashinzwe irangamimerere ku Mirenge 416 mu gihugu hose.

Gahunda nshya izatuma Ibitaro n’Ibigo nderabuzima bibasha kwandika abana bakivuka.

Murangwa yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, abana 332,000 bavukiye mu bitaro n’ibigo nderabuzima bangana na 99% by’abana bavutse mu Rwanda.

Muri abo abavukiye kwa muganga bagera ku 324,000 bangana na 96% banditswe imyirondoro yuzuye irimo aho bavukiye n’ababyeyi babo.

Minisitri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko ubu buryo buzanoza igenamigambi
Minisitri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko ubu buryo buzanoza igenamigambi