Iri tsinda rirangajwe imbere n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, rigizwe n’abo mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, abo mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abo mu miryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n’amatorero mu Rwanda.

Ku wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024, iri tsinda riherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa, ryahuye na Minisitiri w’Amashuri Makuru muri Jordan, Prof. Azmi Mahafzah, bagirana ibiganiro byagarutse ku kurebera hamwe uko hakomeza ubufatanye no kubakira ubushobozi abaturage b'ibihugu byombi, binyuze mu burezi.

Iri tsinda kandi ryasuye Ammon University, uruzinduko rwakurikiwe n’ibiganiro hagati y’iri tsinda n’abo mu ihuriro ry’abo mu rwego rw'ubuzima ndetse n’abo mu rwego rw'amahoteli, hagamijwe kurebera hamwe amahirwe ahari yabyazwa umusaruro ku mpande zombi, ndetse n'uburyo u Rwanda rwakwigira ku ntambwe iki gihugu kimaze gutera mu iterambere.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko “Mu buryo bumwe, turimo kubaka umubano hagati y’ibihugu byacu byombi, dushimangira umubano wacu mu bijyanye n’ubukerarugendo, ubumenyi mu rwego rw'ubuzima, ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku myemerere, haba ku myizerere ya Gikirisitu n’iya Islam”.

Yavuze ko muri uru ruzinduko hari no kwigira kuri Jordan ku bijyanye no kubungabunga Umurage w’Igihugu.

Ati “Aha turi mu cyanya cy’ubwiza nyaburanga muri Petra, kandi nk’uko ubibona harabungabungwa kandi hafunguriye buri wese, natwe dushaka kureba uko twakora nk’ibyo mu bice byacu.”

Rugwizangoga, yavuze ko uretse kuba mu Rwanda hakorwa ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima, ariko hari n’ubundi bwinshi kandi bukomje gutera imbere.

Yagize ati “Hari Pariki enye z’igihugu, ariko kandi hari n’ubukerarugendo bushingiye ku nama [MICE] nk’ubu muri Afurika turi aba kabiri mu kwakira inama, hakaba ubushingiye kuri siporo, ariko kandi n’ibindi."

Uyu muyobozi yavuze ko hari ibindi bishobora kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo bw'u Rwanda"Nk’Ubutaka Butagatifu i Kibeho bwemejwe na Vatican, twizera ko ari ah’ubukerarugendo bushingiye ku myemerere kandi abahasura bakomeza kwiyongera tukaba twizera ko hazakomeza kuba ah’agaciro.”

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwa mbere Umwami Abdullah II wa Jordan, yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, rwari rugamije gushimangira umubano ukomeje gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe hanashyizwe umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubukungu n’ubucuruzi ndetse n’ajyanye n’ubuzima n’ubuvuzi.

Uru ruzinduko kandi rwakurikiwe n’urwa Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Jordan, Makram Mustafa A. Queisi, wasize atangaje ko igihugu cye n’u Rwanda bigiye gushyiraho gahunda zihuriweho zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubuvuzi n’imyemerere.

Jordan n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe byashize, arimo n’ayakuyeho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bifuza kujya muri Jordan.

Iri tsinda ryahuye na Minisitiri w’Amashuri Makuru, Prof. Azmi Mahafzah, bagira na ibiganiro byagatutse ku kurebera hamwe uko hakomezwa ubufatanye no kubakira ubushobozi abo mu bihugu byombi
Iri tsinda ryahuye na Minisitiri w’Amashuri Makuru, Prof. Azmi Mahafzah, bagira na ibiganiro byagatutse ku kurebera hamwe uko hakomezwa ubufatanye no kubakira ubushobozi abo mu bihugu byombi
Iri tsinda ryasuye Ammon University, uruzinduko rwakurikiwe n’ibiganiro hagati y’iri tsinda n’abo mu ihuriro ry’abo mu buvuzi n’abo mu mahoteli
Iri tsinda ryasuye Ammon University, uruzinduko rwakurikiwe n’ibiganiro hagati y’iri tsinda n’abo mu ihuriro ry’abo mu buvuzi n’abo mu mahoteli
Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa, yaherekeje iri tsinda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa, yaherekeje iri tsinda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa, yakiriye iri tsinda ry'Avabyarwanda basuye Jordan
Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa, yakiriye iri tsinda ry'Avabyarwanda basuye Jordan