Minisitiri Shapps yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeli 2015, ubwo yari mu Karere ka Musanze na Gakenke aho yasuye ibikorwa bitandukanye igihugu cye gitera inkungamo u Rwanda.
U Bwongereza bugenera u Rwanda inkunga inyuzwa mu kigega cy’iterambere cy’iki gihugu, DFID, ikoreshwa muri gahunda zitandukanye z’iterambere nka VUP.
Mu bikorwa u Bwongereza buteramo inkunga u Rwanda Shapps yasuye, harimo ibyo muri gahunda ya VUP, inkunga ishyirwamo inyuzwa mu kigega cy’Abongereza DFID.
Yasuye umuhanda uri gukorwa muri gahunda ya VUP mu Murenge wa Gataraga, anasura umwe mu baturage uhabwa inkunga y’ingoboka na VUP.
Yashimye uburyo u Rwanda rukoresha inkunga rugenerwa n’u Bwongereza isanzwe icishwa mu kigega cy’Abongereza cy’iterambere, DFID.
Minisitiri Shapps abajijwe n’abanyamakuru ku mubano w’ibihugu byombi, yirinze kugira byinshi abitangazaho gusa avuga ari nta makemwa ndetse ko ‘ikintu kimwe kitawuhungabanya, ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana hagamijwe iterambere ry’abaturage’.
Agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi katangiye kuvuka hagati y’ibi bihugu ubwo u Rwanda rwafungaga Radiyo BBC ishami ry’Ikinyarwanda, ndetse mu mezi ashize u Bwongereza nabwo buta muri yombi Lt Gen Karenzi Karake wari muri icyo gihugu, akaza gufatwa n’inzego z’umutekano agerageza kugaruka mu Rwanda.
U Bwongereza ni kimwe mu bihugu bitera u Rwanda inkunga ikomeye ikoreshwa muri gahunda zitandukanye z’iterambere.







Ibitekerezo 0