{U Bwongereza bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 34 z’ama Pound ahwanye na miliyari 36,3 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu kuvugurura ubuhinzi.}

Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Claver Gatete na Laure Beaufils Uhagaraiye Ibiro by’Ishami ry’Ikigega Mpuzamahanga cy’u Bwongereza kigamije iterambere (DFID).

Laure Beaufils yavuze ko aya mafaranga aje gufasha Leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa ingamba zayo zo guhindura urwego rw’ubuhinzi, rugatera imbere kandi rugatanga umusaruro uhagije mu rwego rwo kurandura ubukene.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, yatangaje ko ubuhinzi bugira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, gufasha izindi nzego nk’inganda zikabona ibyo zitunganya bivuye mu buhinzi, ubwikorezi n’izindi serivisi zishamikiyeho.

Yasobanuye ko iyi nkunga izafasha mu kongera ubukungu, abatari bake bakabona akazi n’umubare w’abakene ukagabanuka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete na Laure Beaufils uhagarariye DFID basinyana amasezerano y'inkunga
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete na Laure Beaufils uhagarariye DFID basinyana amasezerano y'inkunga

By’umwihariko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana yavuze ko iyi nkunga izifashishwa mu bikorwa byo kuzamura ubuhinzi hongerwa umusaruro binyuze mu bushakashatsi n’iy'amamazabuhinzi, mu guhunika umusaruro, kuwucuruza no kongerera ubushobozi abo mu buhinzi.

Avuga kuri gahunda yo kongera umusaruro, Minisitiri Mukeshimana yagize ati“Mu bikorwa byo kongera umusaruro harimo gukora amaterasi y’indinganire, kuhira imyaka mu mirima, guhuza ubutaka, gushyiramo amafumbire, mbese ibiri muri gahunda ya Minisiteri bijyanisha kongera uyu musaruro bizakorwa muri aya mafaranga.”

Izi miliyari 36 zirenga zizakoreshwa mu gihe cy’imyaka ine zizatangwa mu byiciro bine umwaka ku mwaka. Mu cyiciro cya mbere hazakoreshwa amafaranga angana na miliyoni 10 n’ibihumbi 700 by’ama Pound, icyiciro cya kabiri hakoreshwe miliyoni icyenda, ukurikira hatangwe miliyoni 7 n’ibihumbi 200 by’ama Pound naho icya nyuma hakoreshwe miliyoni icyenda.

DFID isanzwe ifasha u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi mu mushinga PSTA, gutera inkunga urwego rw’ibidukikije binyujijwe muri FONERWA (Ikigega gitera inkunga ibikorwa byo kurengera ibidukikije), gufasha iterambere ry’urwego rw’imari n’imishinga y’ubucuruzi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).